00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yanganyije na Kenya, akomeza gusigara mu nzira igana muri Qatar (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 06:20
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu bagabo “Amavubi” yanganyije n’Ikipe y’Igihugu ya Kenya, Harambe Stars igitego kimwe kuri kimwe, mu mukino wa kabiri wo mu itsinda E, rukomeza gutakaza amahirwe mu rugendo rugana muri Qatar mu gikombe cy’Isi kizaba mu 2022.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Watangiye Amavubi anyotewe no gushaka igitego cyane ko yatsinzwe umukino aheruka gukina na Mali.

Ibi byose byaje gukomwa mu nkokora n’uko nyuma y’iminota 10 gusa Harambe Stars yabonye igitego cyatsinzwe na Kapiteni wayo, Ogada Michael Olunga, nyuma y’uko Mvuyekure Emery akuyemo umupira ariko abakinnyi b’inyuma ntibabashe kuwukuraho bituma Kenya ibona igitego.

Ibintu byakomeje gukomera ubwo Byiringiro Lague yavanwaga mu kibuga nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune, asimburwa na Meddy Kagere. Icyakora abakinnyi b’Amavubi bakomeje gukinana ukwigengesera ngo hato badatsindwa ibitego byinshi.

Abasore b’ikipe y’igihugu bakomeje guhatana ngo barebe ko bakwishyura icyo gitego biranga biba iby’ubusa.

Byabasabye iminota 18 kugira ngo icyo gitego cyishyurwe na Rwatubyaye Abdul wari uhawe umupira na Niyonzima Haruna.

Nubwo igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego umwe ku kindi, nyuma yo guhabwa impanuro n’abatoza, u Rwanda rwatangiye iminota ya mbere y’igice cya kabiri rwarushijwe mu buryo bugararira buri wese wakurikiranaga umukino.

Umutoza Mashami Vincent abonye ko atangiye kurushwa, byatumye akora impinduka maze Muhire Kevin asimburwa na Twizerimana Martin Fabrice naho Niyonzima Haruna asimburwa na Onesme Twizerimana.

Nubwo u Rwanda rwakomeje guhindura umukino rugamije gushaka igitego cy’intsinzi, mu minota 12 ya nyuma rwongeye gusa n’urusubira inyuma bituma Kenya ikomeza kuza imbere mu guhererekanya umupira ndetse no gusatira.

Umukino wose warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe ku kindi.

Undi mukino wo muri iri tsinda rya E, uzahuza Mali na Uganda uzaba ku wa Mbere tariki ya 6 Nzeri 2021.

Muri iri tsinda rya E u Rwanda ruherereyemo, ruzakurikizaho imikino ibiri izaruhuza n’Ikipe y’Igihugu ya Uganda mu gihe Kenya izaba ikina na Mali.

Kugeza ubu u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda n’inota rimwe mu gihe Mali iriyoboye n’amanota atatu, Kenya ifite amanota abiri naho Uganda ifite inota rimwe.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda:

Mvuyekure Emery, Omborenga Fitina, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Imanishimwe Emmanuel, Muhire Kevin, Mukunzi Yannick, Niyonzima Haruna, Byiringiro League, Tuyisenge Jacques na Bizimana Djihad.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Kenya :

Otiengo Ian Aubrey, Okumu Joseph Stanley, Asike Eugene Ambuchi, Macheso Daniel Sakari, Otiengo Eric Ouma, Odada Richard, Ochieng Lawrence Juma, Muguna Keneth Mugambi, Omondi Eric Johana, Ogada Michael Olunga na Choka Masudi Juma.

Abakinnyi b'Ikipe y'u Rwanda babanje mu kibuga, baririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Ubwo abakinnyi ba Kenya baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu cyabo
Mukunzi Yannick ari mu bakinnyi babanje mu kibuga. Aha akurikiwe na Muhire Kevin
Uhereye ibumoso: Eric Rutanga, Manzi Thierry, Hakizimana Muhadjiri na Ndayishimiye Eric 'Bakame' babanje hanze. Aha barimo kuganira nyuma y'igice cya mbere cy'umukino
Ba Kapiteni bombi babanje guhabwa amabwiriza mbere y'uko umukino utangira
Abakinnyi ba Kenya bari bafite gahunda yo kwamburira umupira rimwe. Aha Kapiteni w'Amavubi, Haruna Niyonzima yashakaga kubanyuramo hagati
Bizimana Djihad ubwo yiteguraga gutera umupira w'umuterekano
Byiringiro Lague wakinnye iminota mike yari yabanje kuzonga ab'inyuma ku ruhande rwa Kenya
Byiringiro Lague yavuye mu kibuga hakiri kare cyane nyuma y'imvune yagize
Haruna Niyonzima na Imanishime Emmanuel bageragezaga gusatira izamu rya Kenya
Izamu rya Myuyekure Emery ryinjijwemo igitego ku munota wa 10 w'umukino
Jacques Tuyisenge yageragezaga gutsinda igitego ariko biranga
Jacques Tuyisenge yerekwa ikarita y'umuhondo nyuma y'ikosa yakoreye ku mukinnyi wa Kenya
Kagere Meddy nta byinshi yakoze muri uyu mukino
Mashami Vincent atanga amabwiriza ku bakinnyi be b'Amavubi
Muhire Kevin yageragezaga kunyura mu bakinnyi basaga bane ba Harambe Stars
Abakinnyi b'Amavubi bishimira igitego cyatsinzwe na Rwatubyaye Abdul
Rwatubyaye Abdul ni we watsindiye Amavubi...
Mukunzi Yannick agerageza kunyura kuri Kenneth Muguna Mugambi
Mvuyekure Emery yakuyemo imipira yashoboraga kuvamo ibitego
Ogada Micheal Mugambi ni we watsindiye Kenya
Omborenga Fitina agerageza kuzamukana umupira
Omborenga Fitina yagaragaje ko ari umukinnyi w'umuhanga mu kugarira
Rwatubyaye Abdul agerageza gushyira umupira ku mutwe
Umukinnyi w'Umunyarwanda yafataga umupira bakamuviraho inda imwe kugira ngo bawumwambure
Umunyezamu yakuyemo ibitego byabazwe
Umusifuzi w'Umunya -Nigeria Ogabor Joseph Odey ni we wasifuye uyu mukino
Umutoza wa Kenya, Jacob Mulee, yakuye inota rimwe i Kigali
Umuzamu wa Kenya, Otieno Ian Aubray ubwo yakuragamo umupira
Ahabera imikino yemewe na CAF haba hari abaganga bakurikirana iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Kankindi Anne-Lise ni umwe mu barebye uyu mukino w'Amavubi. Aha yaganiraga n'Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Gasana Francis
Umwe mu Banyakenya bari baje gushyigikira igihugu cye

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .