Amatora ya Komite Olempike y’u Rwanda azaba nyuma y’Imikino Olempike ya Tokyo 2020

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Mata 2021 saa 06:02
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021, abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda batoye ko amatora ya Komite Nyobozi nshya yayo azaba tariki ya 9 Ukwakira nyuma y’Imikino Olempike izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021. Byemerejwe mu nama y’Inteko Rusange Isanzwe.

Komisiyo ishinzwe gutegura amatora yatanze itariki ebyiri zishoboka ko zakorwaho ayo matora, ari zo tariki ya 15 Gicurasi (mbere y’Imikino Olempike) na tariki ya 9 Ukwakira 2021 (nyuma y’Imikino Olempike) yimuriwe hagati ya tariki ya 23 Nyakanga n’iya 8 Kanama 2021 nyuma yo gusubikwa n’icyorezo cya COVID-19.

Abari bitabiriye inama y’Inteko Rusange Isanzwe kuri uyu wa Gatandatu, babanje gusobanurirwa icyo amategeko ateganya ku matora, abatora n’abatorwa ndetse n’ibyo bagomba kuba bujuje.

Mu bantu 49 batoye, 21 muri bo bahisemo ko amatora ya Komite Nyobozi azaba mbere y’imikino Olempike naho abandi 28 bemeza ko azaba nyuma yayo. Abandi 11 ntibatoye.

Kuba umubare munini w’abatora, bahisemo ko yazaba nyuma y’Imikino Olempike, hemejwe ko itariki yayo ari ku wa 9 Ukwakira 2021, gutanga kandidatire bikazakorwa muri Nzeri.

Komite iriho kugeza ubu iyobowe na Amb. Munyabagisha Valens [Perezida], Rwemalika Félicité [Visi Perezida wa Mbere akaba n’Umunyamuryango wa Komite Olempike Mpuzamahanga], Bizimana Festus [Visi Perezida wa Kabiri], Sharangabo Alexis [Umunyamabanga] watowe asimbuye Bizimana Dominique weguye manda itararangira, Ingabire Alice [Umubitsi], E’gairma Hermine [Umujyanama], Nzabanturura Eugène [Umujyanama] na Ntagengwa Olivier uyobora Komisiyo y’abakinnyi.

Uretse amatora, izindi ngingo zaganiriwemo muri iyi nama yatangiye saa yine za mu gitondo hari kwemeza inyandiko mvugo y’Inteko Rusange yo ku wa 11 Ukwakira 2020.

Hari kandi kugaragaza raporo y’ibikorwa bya 2020 na gahunda y’ibikorwa bya 2021, raporo y’icungamutungo ya 2020 n’ingengo y’imari iteganyijwe mu 2021, raporo y’abagenzuzi, imyiteguro y’Imikino Olempike no kungurana ibitekerezo.

Kuki habayeho amatora yo kwemeza igihe Komite Nyobozi izatorerwa?

Kuva mu mezi umunani ashize, hatangiye kuvugwa ko Komite iyobowe na Amb. Munyabagisha Valens ikwiye gutegura amatora akaba yakomeza kuyiyobora cyangwa hagatorwa abandi, ni nyuma y’uko abariho ubu batorewe kuyobora imyaka ine ku wa 11 Werurwe 2017, ariko bemerewe kongera kwiyamamaza izindi nshuro ebyiri.

Ubusanzwe, amatora y’abayobozi bagize Komite Olempike haba ku rwego rw’igihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga aba mu mwaka ukurikira Imikino Olempike.

Indi ngingo igenderwaho muri Charte Olympique [amategeko ya Komite Olempike Mpuzamahanga], ivuga ko manda yo muri Komite Olempike ari imyaka ine.

Gusa, izo ngingo zombi ziragongana ndetse bigasa n’aho zivuguruzanya bitewe n’uko mu mategeko hatigeze hateganywa ko Imikino Olempike ishobora kwimurwa nk’uko byagenze kuri iyi nshuro.

Kubera icyorezo cya COVID-19, Imikino Olempike yagombaga kuba mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2020 i Tokyo mu Buyapani, yimuriwe hagati ya tariki ya 23 Nyakanga n’iya 8 Kanama 2021.

Ku wa 23 Mata 2020, Komite Olempike Mpuzamahanga (IOC) yandikiye za Komite Olempike mu bihugu byose izisaba kurebera hamwe n’amashyirahamwe azigize uburyo bwakurikizwa hagati yo kugendera kuri manda y’imyaka ine no kuba hategurwa amatora nyuma y’Imikino Olempike hagamijwe gutegura neza amakipe n’abakinnyi bazitabira iyo mikino mu mpeshyi.

Komite Olempike Mpuzamahanga yavuze ko “Komite Olempike z’Ibihugu zirebwa n’iyi baruwa ni izari zifite amatora hagati ya Kanama 2020 na Kanama 2021.”

Yasabye ko byakorwa mu buryo bubiri, ubwa mbere hakabaho gukurikiza manda y’imyaka ine, amatora akaba mbere, ubwa kabiri bukaba gukora amatora nyuma y’Imikino Olempike ya Tokyo 2021, byose bikemezwa n’Inteko Rusange mu gihe byaba bihabanye n’amategeko shingiro kandi ntihabeho kubangamira itegurwa ry’iyo Mikino Olempike.

Gusa, kuri iyo ngingo ya kabiri, Komite Olempike Mpuzamahanga yasabye ko amatora yazakorwa igihe gito nyuma y’Imikino Olempike ya Tokyo 2020 (mu 2021) kugira ngo bizasubire kuri gahunda isanzwe nyuma y’Imikino Olempike ya 2024.

Abayobozi b'amashyirahamwe y'imikino atandukanye mu nama y'Inteko Rusange Isanzwe ya Komite Olempike yabaye kuri uyu wa Gatandatu muri Lemigo Hotel
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yitabiriye iyi nama y'Inteko Rusange
Amb. Munyabagisha Valens (iburyo) ayobora Komite Olempike y'u Rwanda kuva muri Werurwe 2017
Rwemalika Félicité ni Umunyamuryango wa Komite Olempike Mpuzamahanga
Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Komite Olempike y'u Rwanda, Mukundiyukuri Jean de Dieu agaragaza raporo y'ibyakozwe
Abanyamuryango ba Komite Olempike y'u Rwanda bemeje ko amatora azaba mu Ukwakira 2021 nyuma y'Imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani

Amafoto: Komite Olempike y’u Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .