Akarere ka Gasabo katwaye ibikombe byinshi mu marushanwa y’Umujyi wa Kigali

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 2 Gicurasi 2018 saa 06:05
Yasuwe :
0 0

Akarere ka Gasabo kegukanye ibikombe bitatu muri bitanu byahatanirwaga mu marushanwa yahuje abakozi b’uturere n’ab’Umujyi wa Kigali azwi nka “Mayor’s Cup”.

Iri rushanwa rya ‘Mayor’s Cup’ ribaye ku nshuro ya gatandatu, riba rigamije guteza imbere imikino mu bakozi no kongera ubusabane n’ubufatanye hagati y’abakozi mu turere no mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abayobozi babo.

Amarushwa yatangiye ku wa 16 Mata 2018, asorezwa kuri Stade ya Kigali ku wa 1 Gicurasi, ku munsi w’umurimo, ari nabwo uturere twashyikirijwe ibikombe twegukanye muri aya marushanwa.

Aya marushanwa yarimo imikino itandukanye nka Basketball, Volleyball ndetse n’uw’amaguru mu byiciro by’abagore n’abagabo.

Mu mupira w’amaguru mu bagabo, Gasabo yaje gutsinda Nyarugenge ibitego 2-1 bituma yegukana igikombe n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Aka karere kanaje gutwara igikombe muri Volleyball mu bagabo gatsinze Kicukiro amaseti 3-0, gahabwa igikombe n’amafaranga ibihumbi 300 ndetse kegukana icya Basketball mu bagabo gatsinze aka Nyarugenge amanota 41 kuri 38.

Akarere ka Nyarugenge kegukanye igikombe kimwe muri Volleyball mu bagore gatsinze Umujyi wa Kigali amaseti 3-0 naho Kicukiro itwara igikombe muri Basketball mu bagore itsinze Umujyi wa Kigali ku manota 20 kuri 13.

Abayobozi basuhuza ikipe y'Akarere ka Gasabo
Ikipe y'Akarere ka Nyarugenge
Akarere ka Nyarugenge kegukanye igikombe kimwe muri Volleyball mu bagore gatsinze Umujyi wa Kigali amaseti 3-0
Ikipe y'Akarere ka Gasabo yatwaye igikombe mu mupira w'amaguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza