AFC Leopards yirukanye Ivan Minnaert wahoze atoza Rayon Sports

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 1 Nzeri 2016 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Umubiligi watozaga AFC Leopards yo muri Kenya, Ivan Jacky Minnaert yamaze gusezererwa n’iyi kipe nyuma y’amezi arindwi gusa ayigiyemo avuye muri Rayon Sports.

Ivan yasezeye muri Rayon Sports muri Gashyantare uyu mwaka nyuma y’amezi ane gusa yari ayimazemo. Yahise yerekeza muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards avuga ko agiye kuyifasha kwegukana igikombe cya shampiyona gusa yirukanwe kubera umusaruro muke.

Iyi kipe kuri ubu iri ku mwanya wa 10 n’amanota 29 mu mikino 23, yatsinze imikino umunani inganya umunani itsindwa irindwi ari na cyo gitumye ubuyobozi bufata icyemezo cyo gutandukana na we.

Nyuma yo kujya muri iyi kipe, Ivan yari yayisezeranyije kuzayizanira bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barimo myugariro Imanishimwe Emmanuel wari waramaze kuyisinyira imbanzirizamasezerano ariko ahindura ibitekerezo ajya muri APR FC kimwe na rutahizamu wari waranazanywe n’uyu mutoza, Ismaila Diarra wanze kumusanga muri Kenya ahitamo kujya muri DCMP yo muri Congo Kinshasa.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa uyu mutoza yandikiwe n’ubuyobozi bw’ikipe, yahawe kugera ku tariki 5 Nzeli kugira ngo abe yamaze gutanga ibikoresho byose by’ikipe yari afite na we ahabwe ibikubiye mu masezerano batandukane.

Uyu mutoza yavuye muri Rayon Sports ayishinja kutamuhembera ku gihe,icyo gihe nibwo iyi kipe y’i Nyanza yagumanye Masoudi Djuma wari umwungirije waje no kuyihesha igikombe cy’Amahoro n’umwanya wa kabiri muri shampiyona byatumye ahabwa amasezerano y’imyaka itatu azageza muri 2019.

Ivan Minnaert yahoze atoza Rayon Sports
Ivan Minnaert akiri muri Rayon Sports yari yungirijwe na Masudi Juma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza