Kwamamaza

Abitabiriye imikino ya gisirikare basuye Urwibutso rwa Gisozi

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 22:01' na Manzi Rema Jules


Abakinnyi bakomoka mu bihugu bya Afurika y’u Burasirazuba bitabiriye imikino ihuza ingabo ikomeje kubera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2016 basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zazize Jenoside zihashyinguye.

Iyi mikino yatangiye i Kigali tariki 5 ikazasozwa kuri 18 uku kwezi, igamije guhuza ingabo z’ibihugu byibumbiye mu muryango wa Afurika y’u Burasirazuba zikungurana ibitekerezo iri kuba ku nshuro ya 10 ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti ‘One people One Destiny’ (Twese nk’umuntu umwe mu cyerekezo kimwe).

Nyuma y’imikino itandukanye yagiye ibahuza, uyu munsi abakinnyi bose bahujwe n’igikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, basobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yatwaye ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni.

Abakinnyi bakomoka mu bihugu bya Afurika y’u Burasirazuba bitabiriye imikino ihuza ingabo ikomeje kubera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2016 basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zazize Jenoside zihashyinguye.

Kyaka wo muri Tanzania aganira na IGIHE yagize ati."Ni ibintu bigoye kubyumva. Ni ubwa mbere ngeze hano ariko ibyo nabonye birenze ibitekerezo bya muntu. Ahari nzagaruka mfite umwanya uhagije ngere n’ahandi kuko nk’abavandimwe duhuriye mu muryango wa Afurika y’u Burasirazuba, hari amasomo menshi dukwiye gukura aha. Ibyabaye mu Rwanda bishobora no kuba n’ahandi, umusanzu wacu urakenewe ngo tubikumire."

Aba bakinnyi bari kumwe n’abayobozi b’ingabo mu bihugu byabo baje babaherekeje nyuma yo kwerekwa ibice bitandukanye biri muri uru rwibutso, bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250.

Imikino ya gisirikare irakomeza kuri uyu wa Kabiri hakinwa basketball hagati ya Tanzania na Uganda, Handball hagati y’u Rwanda na Kenya saa 8 :00, Netball hagati ya Uganda na Kenya saa 14 :00 mu gihe mu mupira w’amaguru hazakina Kenya na Uganda saa 15 :00 i Nyamirambo.

Agahinda kari kose ubwo basobanurirwaga amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri jenoside
Babanje kureba film igaragaza ubuhamya bw'uko abarokotse biyubatsemo icyizere
Bagejejwe mu bice bitandukanye by'uru rwibutso birebera ubugome jenoside yakoranywe
Bashize indabo aharuhukiye imibiri y'abazize Jenoside

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved