00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abazahagararira u Rwanda mu Mikino Olempike ya Tokyo 2020 bagiye gutangira umwiherero

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Kamena 2021 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi batandukanye bazahagararira u Rwanda mu Mikino Olempike ya Tokyo 2020, bazatangira umwiherero ku wa Gatatu tariki ya 23 Kamena mu gihe bazerekeza mu Buyapani ku wa 5 Nyakanga 2021.

Kuri ubu, abakinnyi batandatu bo mu mikino irimo uwo gusiganwa ku magare, koga no gusiganwa ku maguru ni bo bamaze kubona itike yo gukina Imikino Olempike ya 2020 izabera i Tokyo hagati ya tariki ya 23 Nyakanga n’iya 8 Kanama 2021.

Ku wa Kabiri, Komite Olempike y’u Rwanda yakoresheje ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku myiteguro y’Umunsi Mpuzamahanga Olempike (Olympic Day) wizihizwa buri wa 23 Kamena ndetse inagaruka ku myiteguro y’Imikino Olempike ya 2020.

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Uwayo Théogène, yavuze ko bazakomeza guharanira ko abakinnyi b’Abanyarwanda bakomeza kurangwa n’indangagaciro ndetse buri shyirahamwe ry’imikino rifite inshingano zo kubabuza ikoreshwa ry’ibyongera imbaraga n’ibiyobyabwenge.

Ati “Buri federasiyo ni yo ifite uruhare rwo kwigisha abakinnyi bayo ibijyanye na politiki yo kurwanya ikoreshwa ry’ibyongera imbaraga n’imiti itemewe. Ni ibintu tugomba gufatanya twese kugira ngo icyo kintu cyitwa ibiyobyabwenge gihagarare mu rubyiruko atari no mu bakinnyi gusa.”

Agaruka ku myiteguro y’Imikino Olempike ya Tokyo 2020, Uwayo yavuze ko bigoye kwitega umudali ku bakinnyi bazahagararira u Rwanda, ariko bazashaka umusaruro mwiza ujyanye n’imyiteguro yakozwe.

Ati “Umusaruro urategurwa kandi urubakwa. Ibyo tugiyemo i Tokyo ni ukugerageza kubyaza umusaruro ibyateguwe n’abatubanjirije, twizera ko babikoze uko babishoboraga ku buryo abakinnyi bazabona umusaruro ujyanye n’imyiteguro babonye.”

Yakomeje agira ati “Icyo nashima kuri aba bakinnyi tugiye kujyana ni uko babashije kubona ibihe bituma bemerwa muri iyo mikino kubera ko hari ibihugu bidashobora kugera kuri urwo rwego. Ibyo ndabivuga nshima ikipe tugiye kujyana n’abayiteguye.”

Hakizimana John usiganwa ku maguru muri marathon, yavuze ko bamaze iminsi bitoza ndetse bizeye ko bazitwara neza i Tokyo, bakamenyekanisha u Rwanda.

Ati “Imyitozo tumaze amezi atatu tuyitangiye, ariko burya umukinnyi ahora yiteguye igihe cyose. Imyiteguro tuyigeze kure kandi n’ubu turacyakora. Ubufasha bwose bwatugezeho kandi tugerageza gusenyera umugozi umwe ku buryo twiteguye guhatana, turashaka intsinzi, turashaka kuzamura ibihe byacu, ntabwo tuzajya kujenjeka, turashaka kumenyekana kandi n’u Rwanda rukamenyekana.”

Agahozo Alphonsine urushanwa mu koga umusomyo muri metero 50 (free style), yavuze ko bamaze igihe bitegura, ariko bakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye bahagarika imyitozo mu mwaka ushize.

Ati “Imyiteguro twayitangiye 2017 nubwo mu mwaka ushize hahise haza Coronavirus, mu Ukuboza umwaka ushize nibwo Komite Olempike yadufashije kugira ngo twitoze neza, ntabwo byari byoroshye kubera kumara igihe kinini tutajya mu mazi, ariko ubu byaragarutse kandi turizera kwitwara neza.”

Kugeza ubu, abakinnyi bagiye gutangira umwiherero w’Imikino Olempike ni Muhitira Félicien na Hakizimana John basiganwa muri marathon, Yankurije Marthe usiganwa metero 5000 ku maguru, Mugisha Moïse usiganwa ku igare, Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi barushanwa koga umusomyo muri metero 50, kongeraho amakipe ya Beach Volleyball mu bagabo n’abagore kuri ubu ari gushakira itike muri Maroc kugeza ku wa 28 Kamena.

Umwiherero uzatangira ku wa Gatatu tariki ya 23 Kamena kuri La Palisse Hotel i Nyamata kugeza ku wa 5 Nyakanga ubwo abakinnyi bazerekeza mu mujyi wa Hachimantai mu Buyapani, aho bazakorera undi mwiherero mbere yo kwerekeza ahazabera Imikino Olempike ku wa 19 Nyakanga 2021.

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Uwayo Théogène, yavuze ko abazahagararira u Rwanda mu Mikino Olempike bitezweho umusaruro ujyanye n'imyiteguro bagize
Mukundiyukuri Jean de Dieu ushinzwe guhuza ibikorwa bya Komite Olempike y'u Rwanda, asobanura ubury abakinnyi bafashijwe kwitegura Imikino Olempike ya Tokyo 2020
Agahozo Alphonsine yavuze ko nubwo imyitozo yabo yakomwe mu nkokora na Coronavirus, ariko kuri bizeye kwitwara neza
Hakizimana John usiganwa ku maguru, ari mu bakinnyi bazahagararira u Rwanda mu Mikino ya Tokyo
Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Uwayo Théogène, yifotozanya na Hakizimana John na Agahozo Alphonsine nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru cyabaye ku wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .