00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye Umujyi wa Kigali bitabiriye Car Free Day yatangiwemo ubutumwa bwihariye (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ukwakira 2021 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira 2021, abatuye Umujyi wa Kigali babyukiye muri siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ yakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, itangirwamo ubutumwa bwo kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.

Car Free Day yabaye kuri iki Cyumweru ni iya kabiri yabaye kuva muri Nyakanga ubwo hashyirwagaho Guma Mu Rugo yatumye siporo rusange ihagarikwa ubwo ubwandu bwa COVID-19 bwari bumaze kwiyongera.

Ni iya mbere yabaye muri uku kwezi k’Ukwakira nyuma y’icyumweru kimwe habaye iyasoje ukwa Nzeri.

Abayitabiriye kuri iki Cyumweru kuva saa Moya za mu gitondo kugera saa Yine, bubahirizaga amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 arimo kwambara neza agapfukamunwa mbere na nyuma ya siporo ndetse n’igihe cyose bibaye ngombwa.

Hari kandi kubahiriza intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi, kwitwaza no gukoresha imiti yabugenewe isukura intoki ndetse no kuzirikana ko siporo ikorewe mu matsinda ibujijwe.

Muri iyi Siporo Rusange, Umujyi wa Kigali ufatanyije n’Umuryango I Matter Initative, Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), hakozwe ubukangurambaga bwo gukangurira buri muntu wese kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana. Ubutumwa bukaba bwatanzwe hifashishijwe indangururamajwi.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu.

Abatuye ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali bitabiriye Siporo Rusange yabaye kuri iki Cyumweru
Abakoresha amagare basabwa kwambara ingofero zayo zabugenewe
Imihanda imwe yo mu Mujyi wa Kigali iharirwa abakora siporo ku Cyumweru iyo hari kuba Car Free Day
Muri iyi Siporo Rusange, hatanzwe ubutumwa bwo kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana
Ababishaka bakoresheje amagare muri siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .