00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatarakingiwe ntibazaba bemerewe kwitabira ibikorwa by’imikino mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ya Siporo, yasabye amashyirahamwe yose y’imikino gukurikirana ibijyanye n’igikorwa cyo gukingira abakinnyi n’abandi bose bayagize kuko mu gihe kiri imbere abazaba batarahawe inkingo za Covid-19 batazemererwa kwitabira imikino n’ibindi bikorwa bijyanye na yo.

Mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka ni bwo abakinnyi n’abakozi b’amakipe atandukanye mu Rwanda batangiye guhabwa inkingo za Covid-19.

Minisiteri ya Siporo yasabye amashyirahamwe yose y’imikino kuyiha amakuru ajyanye no gukingira COVID-19 abayagize kugira ngo hategurwe uburyo n’abasigaye bahabwa inkingo mu cyiciro gikurikira.

Mu butumwa yatanze, yasabye ko hagaragazwa “Urutonde rw’abafite abo bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko kugira ngo na bo bazagenerwe inkingo muri gahunda nshya iteganyijwe.”

Hashimangiwe ko abazaba batarakingiwe batazemererwa kwitabira imikino n’ibindi bikorwa mu gihe kiri imbere.

Ubu butumwa bugira buti “Dushingiye ku buryo gahunda y’ubushize yagenze, murasabwa gukurikirana ko abakinnyi, abayobozi b’amakipe, abatoza, abasifuzi n’abashakanye na bo bagezweho n’iyi gahunda y’ikingira kuko mu mikino/ibikorwa bizajya biba abazaba batarakingiwe ntabwo bazajya bemererwa kubyitabira.”

Kuri ubu igikorwa cyo gukingira COVID-19 gikomeje mu byiciro byose mu gihugu ndetse Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abasaga ibihumbi 406 bamaze guhabwa urukingo.

Minisiteri ya Siporo yasabye ko abo muri siporo bose ndetse n'abafasha babo bakingirwa
Amakipe y'Igihugu ari mu byiciro byibanzweho mu gukingira aba-sportifs

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .