Kwamamaza

Ibirori byo gutangiza imikino olempike i Rio De Janeiro(Amafoto)

Yanditswe kuya 6-08-2016 saa 10:50' na IGIHE


Kuri uyu wa Gatanu ahagana saa tanu ku isaha y’i Rio De Janeiro muri Brazil hatangijwe ku mugaragaro imikino Olempike ya 2016 mu birori byabereye kuri stade ya Maracana.

Imikino ya Olympique yatangijwe ku mugaragaro nyuma y’ibirori byerekaniwemo umuco w’Igihugu cya Brezil hifashishijwe umunyamideli w’ikirenga, Gisele Bundchen, imbyino ndetse n’iserukiramuco rya Carnival ry’icyo gihugu.

Gusa bamwe ntibishimiye igiciro cyo kwinjira muri ibi birori kikubye inshuro icumi ugereranyije n’ibyabereye i Londres mu 2012.

Abandi bari barakaye cyane bavuga ko hashyizwe amafaranga menshi muri iyi mikino mu gihe igihugu cya Bresil kiri mu bihe bibi by’ihungabana ry’ubukungu kuva mu myaka ishize.

Uyu mujinya watumye abaturage baza kwigaragambya inyuma y’ibibuga biri kuberaho iyi mikino bamagana perezida Michel gusa baza gukomwa mu nkokora n’ibyuka biryana mu maso batewe na polisi y’icyo gihugu.

Ukundi kutishima kw’abaturage kwagaragariye mu ma stade aho imyanya myinshi yarimo ubusa mu gihe cyo gufungura ku mugaragaro iyo mikino.

Ubusanzwe stade ya Maracana ijyamo abantu ibihumbi 80 yarimo n’abatagera kuri bibiri bya gatatu.

Umunyamakuru wa televiziyo imwe wari aho yabwiye abayikurikiye ati”Ubu turi ibihumbi 60 gusa mu kanya turaba turi kumwe n’abandi bagera kuri miliyari eshatu baraba bari ku mateleviziyo yabo. Mbere ho iminota 20 ko ibyo birori bitangira stade yagaragaraga nk’iyambaye ubusa.

Itsinda ry’abahagarariye u Rwanda mu mikino Olempike i Rio ryari rirangajwe imbere na Adrien Niyonshuti, uruhagarariye mu gusiganwa ku magare (mu cyiciro cy’abasiganwa mu muhanda), uyu muhango ukaba wari urimo abakinnyi 26000 bazarushanwa mu mikino 40 itandukanye.

Niyonshuti uza no gutangira irushanwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Kanama, aho aza kuba asiganwa n’ibindi bihangange nka Chris Froome uherutse kwegukana Tour de France, bakaba bari bube basiganwa ibirometero 236.

Niyonshuti yari kumwe na Joannah Umurungi (Ukina umukino wo koga) , Eloi Imaniraguha (na we ukina umukino wo koga mu bagabo), Salome Nyirarukundo (Usiganwa ku maguru), Claudette Mukasakindi (na we usiganwa ku maguru muri Marato), Nathan Byukusenge (usiganwa ku magare mu misozi), Ambroise Uwiragiye (usiganwa ku maguru muri marato mu bagabo).

Gahunda y’uburyo bazarushanwa:

Uyu munsi tariki ya 6 Kanama:

Adrien Nyonshuti (Gusiganwa mu muhanda kuva saa munani n’igice)
Joannah Umurungi (Gusiganwa metero 100 mu mazi guhera saa kumi n’ebyiri n’iminota 28)

Kuwa 11 Kanama:

Eloi Imaniraguha (Gusiganwa mu mazi metero 50 guhera saa kumi n’ebyiri n’iminota ibiri (6:02pm)

Kuwa 12 Kanama

Salome Nyirarukundo (Gusiganwa 10,000 guhera saa kumi n’iminota 10)

Kuwa 14 Kanama

Claudette Mukasakindi (Gusiganwa ku maguru muri marato kuva saa kumi n’iminota 10)

Kuwa 21 Kanama

Nathan Byukusenge (Gusiganwa ku magare mu misozi kuva saa kumi n’imwe n’igice)
Ambroise Uwiragiye (gusiganwa ku maguru muri marato kuva saa kumi n’igice)

Itsinda ry'Abanyarwanda baserukiye igihugu mu mikino olempike
Ubwo hacanwaga urumuri rutangiza imikino ku mugaragaro
Vanderlei Cordeiro de Lima, Umunya-Brezil usiganwa ku maguru afashe urumuri rwo gutangiza imikino olempike
Kipchoge Keino, Umunyakenya uri muri komite olempike azamura igikombe hatangizwa imikino ku mugaragaro
Ibishashi bitumbagira nyuma yo gufungura ku mugaragaro imikino olempike
Bamwe mu Banya-Brezil birukaga mu kibuga nyuma y'ifungurwa ry'imikino
Itsinda ry'Abanyafurika y'Epfo ryagaragaje ibyishimo nyuma yo kwinjira muri stade
Paddy Barnes wari uyoboye itsinda ry'Abanya-Irland wifuza kwegukana umudari wa gatatu mu mukino w'iteramakofe
Phelps agiye kwitabira amarushanwa ku nshuro ya gatanu akaba amaze kwegukana imidari myinshi
Michael Phelps,(ufashe ibendera) Umunyamerika urushanwa mu mukino wo koga, wari uyoboye itsinda ry'abaturutse mu gihugu cye mu ifungurwa ry'imikino
Rafael Nadal, umukinnyi wa Tennis,yari atwaye ibendera rya Espagne mu ifungurwa ry'imikino
Sergey Tetyukhin, uzarushanwa muri volleyball yari ayoboye itsinda ry'Abarusiya
Andrew Barron "Andy" Murray, yari ayoboye abaturutse muri Ecosse

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved