Abagore batangiye kwigisha umuco w’amahoro no kurwanya ihohoterwa biciye muri siporo

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 4 Gicurasi 2018 saa 08:59
Yasuwe :
1 0

Abagore bari mu nzego za siporo mu Rwanda bibumbiye mu Muryango ushishikariza abagore kuyikora muri Kigali (AKWOS) batangiye gahunda yo kwigisha abana bato biciye mu mikino itandukanye umuco w’amahoro no kurwanya ihohoterwa rihitana n’ababyeyi babo mu ngo.

Mu Rwanda hakunze kugaragara ihohoterwa mu ngo kenshi rinatwara ubuzima bw’abashakanye cyangwa abana. Ubushakashatsi bwakozwe na Association Modeste et Innocent (AMI) kuva muri Kanama 2017 kugeza muri Mutarama 2018, bwaragaraje ko amakimbirane ateza ibibazo bitandukanye birimo n’ubukene ku buryo igihugu gihomba amafaranga arenga miliyoni eshatu z’amadolari buri mwaka. Bwakorewe mu Turere twa Gisagara, Huye na Nyaruguru, mu ngo 91, ahabajijwe abaturage 179.

Mu rwego rwo kwigisha umuco w’amahoro n’ububi bw’amakimbirane, abahuriye muri Akwos batangiye gahunda yo kwigisha abana mu bigo by’amashuri mu Turere twa Rubavu na Musanze biciye mu mikino, igikorwa kizanagera mu gihugu hose.

Umuyobozi wa Akwos, Rwemalika Félicité, usanzwe ari Visi Perezida wa Komite Olempike, yabwiye IGIHE ko bateguye iyo gahunda nyuma yo kubona ko hari ibibazo byinshi mu miryango bibangamira ejo hazaza h’abana kubera ababyeyi babo babanye nabi.

Yagize ati “Ni gahunda twateguye mu rwego rwo gutangira gukangurira abana bato bari hagati y’imyaka 13 na 15 gutangira kwimakaza umuco w’amahoro no kwirinda amakimbirane. Twahereye mu Turere twa Rubavu na Musanze mu bigo by’amashuri ariko tuzagera no mu gihugu hose.”

Yakomeje agira ati “Twabanje kubonana n’abafatanyabikorwa b’iyi gahunda ubwo ni abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abandi kugira ngo tubanze dusesengure uburyo ibi bibazo bihagaze. Nyuma hazabaho guhugura abana ariko tukazabicisha mu mikino kuko aricyo kintu bahuriraho bikaba byoroshye kubaheramo ubutumwa.”

Rwemalika yavuze ko mu gihe abana bazaba basobanukiwe icyo amakimbirane ari cyo batazongera kujya barebera ababyeyi babo barwana cyangwa bahora mu ntonganya kenshi zinabashora mu bwicanyi kuko bazajya baba bazi inzego bakitabaza hakiri kare.

Imibare ya Polisi y’Igihugu yo mu 2016 igaragaza ko abantu basaga 64 barimo abagore 45 n’abagabo 19 bishwe n’abo bashakanye naho abasaga 10, abagabo umunani n’abagore babiri bariyahura biturutse ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo ryiganjemo irishingiye ku gitsina, irikomeretsa umubiri n’umutima, ku mitungo n’ibindi

Icyegeranyo cyagaragajwe mu Nama ya Gatandatu ya Komite y’Urwego rushinzwe Igenzura ry’Iyubahirizwa ry’Uburenganzira bw’Umwana ku rwego rw’Igihugu, cyerekana ko kuva muri Nyakanga 2016 kugeza muri Werurwe 2017, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yagejejweho ibibazo 13.587 by’ihohoterwa ry’uburenganzira bw’Umwana.

Muri byo, harimo ikibazo cyihariye cy’abanyeshuri 11.796 bo mu Turere twa Rutsiro, Nyamasheke, Nyabihu, Ngororero na Muhanga biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 bavuga ko badahabwa ifunguro rya saa sita. Komisiyo yarabisuzumye isanga muri byo 247 birimo amakuru agaragaza ihohoterwa ry’uburenganzira bw’umwana.

Umuyobozi w’Umuryango ushishikariza abagore siporo muri Kigali, AKWOS, Rwemalika Félicité (iburyo) yavuze ko kwigisha abana ari kimwe mu bizagabanya amakimbirane yo mu ngo
Ku ikubitiro hahuguwe abafatanyabikorwa mu kurwanya amakimbirane harimo abayobozi b'inzego z'ibanze, ab'ibigo by'amashuri n'abarimu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza