Abagera ku 3900 bitabiriye Marathon Mpuzamahanga ya Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Kamena 2019 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Abantu 3900 baturutse mu bihugu 55 barimo abagabo n’abagore nibo bitabiriye Marathon Mpuzamahanga ya Kigali iri kuba ku nshuro ya 15 kuri iki Cyumweru.

Marathon Mpuzamahanga ya Kigali igamije kwimakaza amahoro binyuze mu mikino, igizwe n’ibice bitatu birimo gusiganwa ku maguru intera y’ibilometero 42, 21 na 10 ku bishimisha batarushanwa (Run for Fun cyangwa Run for Peace) mu bagabo n’abagore.

Imihanda yifashishihwe muri iri siganwa irimo uva kuri Stade Amahoro-Gishushu -RDB-Nyarutarama-Akabuga ka Nyarutarama-Gacuriro- Akabuga ka Nyarutarama- RDB-Hotel Umubano-Kigali Heights-Minijust- Gishushu-Chez Lando- Stade Amahoro-KIE-Controle Technique-Stade Amahoro.

Mu bitabiriye uyu mwaka harimo Madamu Jeannette Kagame, abaminisitiri batandukanye n’abandi bayobozi bo mu nzego za leta.

Uyu mwaka iri siganwa ryari ryatumiwemo abanyabigwi batandukanye barimo Usain Bolt (Jamaica), Mohamed Farah (ukomoka mu Bwongereza) na Tirunesh Dibaba (Ethiopie) ariko ntibitabiriye.

Abandi batumiwe muri Kigali International Peace Marathon 2019 barimo Umwongereza uyobora Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri ku Isi (IAAF), Sebastian Coe n’Umunya-Cameroun, Hamad Kalkaba Malboum, uyobora Impuzamashyirahamwe y’Imikino Ngororamubiri muri Afurika (CAA).

Mu 2018, Kigali International Peace Marathon mu bagabo basiganwe kilometero 42 (Full marathon), imyanya itandatu ya mbere yanahembewe yihariwe n’Abanya-Kenya barimo Yego Elkana Kipat, Kibet Zono Kenneth, Jones Omar, James Tallam, Jackson Limo na Collins Kimosop naho mu bagore uwa mbere aba Umunya-Kenya Jepkorir Rutto Beatrice.

Abanyarwanda Hitimana Noël na Nyirarukundo Salome bitwaye neza mu gice cya Marathon, basiga abandi mu gusiganwa ibilometero 21.

Abasoje isiganwa bahawe imidali

Amafoto: Moise Niyonzima na Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza