Uwizeyimana Bonaventure yegukanye agace kiswe ‘Race to Remember’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Kamena 2018 saa 03:53
Yasuwe :
0 0

Uwizeyimana Bonaventure ukinira Benediction Club y’i Rubavu, yegukanye agace ka gatatu ka Rwanda Cycling Cup 2018 kiswe ‘Race to Remember’, aho kavaga i Kigali kerekeza i Nyanza, ku ntera ya kirometero 130.3.

Iri siganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda mu gutegura abakinnyi b’imbere mu gihugu bazitabira amasiganwa atandukanye arimo na Tour du Rwanda, ryakinwaga ku munsi wa gatatu mu gace kitiriwe kwibuka Abatutsi bazize Jenoside by’umwihariko abari abayobozi, abakinnyi n’abakunzi b’uyu mukino.

Abagore n’abatarengeje imyaka 23 bahagurukiye imbere y’Akarere ka Kamonyi berekeza i Nyanza bagezeyo bazenguruka inshuro enye ku ntera yose ya kirometero 97.6.

Abakuru bahagurukiye mu Mujyi wa Kigali berekeza i Nyanza bahageze bazenguruka inshuro enye ku ntera ya kirometero 130.3.

Uwizeyimana yakoresheje amasaha 3:36’ akaba yakurikiwe na Gasore Hategeka ukinira ikipe ya Nyabihu wakoresheje amasaha 3:38’.

Mu bagore Nzayisenga Valentine, yahize abandi mu gihe mu batarengeje imyaka 23 uwabaye uwa mbere ari Munyaneza Didier,

Uwizeyimana atwaye agace ka gatatu ka Rwanda Cycling Cup nyuma y’uko yari yatwaye n’aka kabiri kavaga Kayonza-Nyanza. Aherutse kandi kwegukana isiganwa Mpuzamahanga rizengurukaga Cameroun.

Isiganwa ry'amagare rigamije kwibuka
Hafashwe umunota wo kwibuka
Uwizeyimana Bonaventure akomeje kwandika amateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza