Umubyeyi wa Mugisha Samuel ukinira Dimension Data yitabye Imana

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 25 Nzeri 2017 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Mukabutera Agnes, nyina wa Mugisha Samuel ukina umukino wo gusiganwa ku magare mu ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nzeri azize impanuka yakoze mu kwezi gushize.

Uyu mubyeyi yagonzwe tariki 23 Kanama 2017 arakomerera bikomeye ndetse amara iminsi mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Ise wa Mugisha, Kapiteni Kadali Samuel wari mu butumwa bw’igihugu i Darfur yahise ataha amara iminsi mu Rwanda, gusa yari yasubiyeyo mu cyumweru gishize nyuma yo kubona ko umurwayi yorohewe.

Byari biteganyijwe ko Mukabutera yagombaga kugaruka i Kigali kuri uyu wa Mbere kongera kwisuzumisha kugira ngo abaganga barebe uko ameze ariko mu rukerera yagize ikibazo araremba, ajya muri koma.

Imodoka yamuvanye i Rubavu imwihutana ariko akigera ku bitaro ahita yitaba Imana nk’uko Sempoma Felex, wazamuye Mugisha mu ikipe ya Benediction y’i Rubavu unaturanye n’umuryango we yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Niko bimeze yitabye imana mu kanya. Ni impanuka yakoze mu minsi ishize, uyu munsi yagombaga kujya kwa muganga kwisuzumisha ngo barebe uko ameze noneho mu gitondo nk’aho bagahagurutse ahita ajya muri koma. Yaje kuyivamo ari mu modoka imujyanye i Kigali ariko bigaragara ko yanegekaye. Mu kanya nibwo ashizemo umwuka akigera kwa muganga.”

Uyu mubyeyi yitabye Imana mu gihe Mugisha Samuel ari ku mugabane w’u Burayi aho yagiye gukina amasiganwa atandukanye n’ikipe ye ya Dimension Data ariko mu mpera z’icyumweru gishize akaba yarahagarariye u Rwanda muri shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare mu batarengeje imyaka 23 ari kumwe na mugenzi we, Areruya Joseph.

Mugisha Samuel (uwa kabiri ibumoso) amaze iminsi i Burayi aho yitabiriye amasiganwa atandukanye n’ikipe ye ya Dimension Data
Mugisha Samuel ni umwe mu bakinnyi bigararaje cyane muri Tour du Rwanda 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza