U Rwanda mu bihugu bishobora guhabwa kwakira shampiyona y’isi y’amagare

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 27 Ugushyingo 2017 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Bayingana Aimable yatangaje ko nyuma yo gutegura amasiganwa atandukanye akagenda neza, u Rwanda rushobora guhabwa kuzakira shampiyona y’isi yo gusiganwa mu muhanda nyuma ya 2019.

U Rwanda rumaze kwakira amasiganwa akomeye arimo shampiyona ya Afurika yo gusiganwa mu muhanda ya 2010, irushanwa Nyafurika ryo gusiganwa mu misozi ‘Mountain Bike’ ryo mu 2015 ndetse na Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga mu 2009, yose yagiye ashimwa imitegurire myiza, abafana benshi ndetse n’umutekano.

Ibi byatumye ruhabwa kongera kwakira shampiyona ya Afurika yo gusiganwa mu muhanda ya 2018 izakinwa muri Gashyantare umwaka utaha ariko ruri no mu bihugu bifite amahirwe yo guhabwa gutegura shampiyona y’isi yo gusiganwa mu muhanda nyuma ya 2019 nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Bayingana Aimable uyobora ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare, Ferwacy.

Yagize ati “Perezida mushya wa UCI [Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi] yavuze ko kuri manda ye azakoresha uko ashoboye kugira ngo muri Afurika hagire igihugu cyakira shampiyona y’isi kuko nta na rimwe irabera muri Afurika.”

Yakomeje agira ati “Mu bahabwa amahirwe yo kuba bakwakira iri rushanwa natwe [u Rwanda] turimo kuko tumaze kugira isura nziza nk’igihugu kizi gutegura neza amasiganwa y’amagare. Ntabwo nzi igihe biramutse bikunze bariduhera [u Rwanda n’ibindi bihugu byo muri Afurika] ariko ni nyuma ya 2019 kuko andi yamaze gutangwa. Ubwo ni ugutegereza.”

Bayingana yanavuze ko nyuma ya Tour du Rwanda 2017 yagenze neza cyane nk’uko yari yateguwe, ubu amaso bayahanze ku gutegura neza ku nshuro ya kabiri shampiyona ya Afurika ku buryo izasiga amateka ndetse ikabera isomo ibindi bihugu.

Yagize ati “Ubu amaso tuyahanze shampiyona ya Afurika tugomba kwakira umwaka utaha muri Gashyantare kandi n’amahanga adutegerejeho isiganwa ryiza nk’uko dusanzwe tubikora. Intego yacu ni uko izaba nziza ku buryo izasigira isomo n’ibindi bihugu. Ibijyanye n’imihanda izakoreshwa n’ibindi byose bijyanye n’iri siganwa tuzabibatangariza vuba.”

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwakira iri siganwa mu 2010, ryegukanywe n’Umunya-Eritrea, Daniel Teklehaimanot akurikirwa na mugenzi we, Meron Russom, Dan Craven wo muri Namibia aba uwa gatatu naho Umunya-Maroc, Adil Jelloul aba uwa kane. Icyo gihe Umunyarwanda wasoje hafi ni Niyonshuti Adrien wabaye uwa munani, Gasore Hategeka aba uwa 20 akurikirwa na Nathan Byukusenge wabaye uwa 21 na Emmanuel Rudahunga wa 22.

Daniel Teklehaimanot niwe wegukanye shampiyona ya Afurika ya 2010 yabereye mu Rwanda
Amasiganwa y'amagare mu Rwanda ashimwa imitegurire myiza n'abafana benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza