Tour du Cameroun: Uwizeyimana yabaye uwa gatatu, agumana umwenda w’umuhondo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kamena 2018 saa 09:51
Yasuwe :
0 1

Uwizeyimana Bonaventure yasoje ku mwanya wa gatatu mu Gace ka gatandatu ka Tour du Cameroun kakinwe kuri uyu wa 1 Kamena 2018, agumana umwenda w’umuhondo mu gihe hasigaye uduce tubiri ngo isiganwa risozwe.

Abakinnyi bari mu makipe umunani yitabiriye Tour du Cameroun iri ku rwego rwa 2.2, uyu munsi basiganwe mu Mujyi wa Bafoussam berecyeza Bafoussam ku ntera ya kilometero 98, mu gace katwawe na Cisse Isiaka wakoresheje 2:33:13, asiga Van Rutten Bryan wa kabiri na Uwizeyimana Bonaventure wa gatatu na Byukusenge Patrick ho amasegonda 17.

Uwizeyimana yagumanye umwenda w’umuhondo, akaba ari ku isonga aho amaze gukoresha 16:25:59, arusha uwa kabiri Haring Martin ukinira Dukla Banska Bystrica 3:34 na Mahdar Martin bakinana 3:57.

Uwizeyimana Bonaventure yatangiye kuyobora nyuma yo gutwara Agace ka gatanu ku wa 31 Gicurasi 2018.

Mu bandi Banyarwanda, Hadi Janvier ari ku mwanya wa 18, Ukiniwabo Jean Paul René ku wa karindwi, Byukusenge Patrick ari ku wa kane, Nsengimana Jean Bosco ku wa 20 na Munyaneza Didier ku wa 13 ku rutonde rusange.

Mu bakiri bato, Ukiniwabo Jean Paul René ari imbere aho amaze gukoresha 16:31:45, akaba arusha amasegonda abiri Umunya- Slovakia, Ján Andrej Cully ukinira Dukla Banská Bystrica.

Mu makipe umunani yitabiriye Tour du Cameroun iri kuba ku nshuro ya 15, Team Rwanda iri ku isonga aho imaze gukoresha 49:26:43, irusha Dukla Banská Bystrica umunota umwe n’amasegonda 20.

Uwizeyimana afite akazi ko kurinda umwenda w’umuhondo mu gihe Tour du Cameroun ibura iminsi ibiri ngo isozwe, harimo agace ko ku wa Gatandatu kazava i Tonga kagana i Tonga (83.7k) no ku Cyumweru aho abazasiganwa bazahaguruka i Bafia berecyeza Yaoundé (122.8k).

Uwizeyimana Bonaventure yabaye uwa gatatu, agumana umwenda w’umuhondo
Uko abakinnyi bakurikirana mu Gace ka gatandatu
Uwizeyimana aracyari ku isonga ku rutonde rusange
Uwizeyimana yatangiye Agace ka Gatandatu yambaye umwenda w'umuhondo ndetse akomeza kuwurinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza