Tour de la RDC: Abakinnyi 20 barimo n’aba Benediction y’i Rubavu bakomerekeye mu mpanuka

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Kanama 2019 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi bagera kuri 20 barimo n’ab’Ikipe ya Benediction Excel Energy y’i Rubavu bakomerekeye mu Gace ka Kabiri ka Tour de la RDC yakomeje kuri iki Cyumweru, ni nyuma y’uko isiganwa risorejwe ahamanuka ndetse hari n’utugabanyamuvuduko ‘dos d’âne’.

Iri siganwa rizenguruka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riri kuba ku nshuro ya karindwi, aho uyu munsi abakinnyi bahagurutse ahitwa Mbanza-Ngungu basoreza i Kasangulu ku ntera y’ibilometero 95.

Umutoza wa RDC, Nsumbu Matthias Pierre, yabwiye Actualité du Congo ko iyi mpanuka yatewe n’uko isiganwa ryasorejwe ahamanuka ndetse hari n’utugabanyamuvuduko.

Ati ”Akagabanyamavuduko ‘dos d’âne’ ni ko kateye impanuka, ubwo abakinnyi banyongaga batanguranwa, bari ku muvuduko nk’uw’ibilometero 60 na 70, hari umwe wabangamiye abandi atuma bagwa. Dukurikije ibibaye, ntabwo uyu munsi wakabazwe, mu gitondo bari batubwiye ko isiganwa rirangirira ahazamuka. Twatunguwe no gusanga ari aha, dutegereje igikurikiraho.”

Ku basiganwa bamwe, aka gace ka kabiri gashobora no kuba aka nyuma nk’uko byatangajwe n’uhagarariye ubuvuzi muri iri rushanwa, Roger Lissa Temo.

Ati ”Hari abahahamutse, abandi birasaba kubanyuza mu cyuma kuko bakutse intugu. Hari n’uwo bigaragaga ko ashobora kuba yavunitse igufa ry’umurundi.”

Mu mafoto yagiye hanze, hagaragayemo Uwizeyimana Bonaventure na Nsengimana Jean Bosco biyambuye hejuru, aho bigaragara ko na bo ari bamwe mu baguye hasi mu gihe Ruberwa Jean Damascène ucyambaye umwenda w’umuhondo abavugisha, ubona ko we ntacyo yabaye.

Francis Ducreux uyoboye iri rushanwa, yavuze ko ntaho byabaye ko amagare asorezwa ahamanuka, avuga ko byahinduwe nyuma kandi abariteguye bagomba kumenya uburyo uyu mukino ukinwa.

Aka gace ka Kabiri kegukanywe n’Umufaransa Gabriel Anthony wakoresheje amasaha abiri n’iminota 29 mu gihe uwa kabiri yabaye Mario Bruno Lemos De Carvalho wo muri Angola naho uwa gatatu aba Sorgho Wendkouni Mathias wo muri Burkina Faso.

Umunye-Congo waje imbere yabaye Matondo Mimbole Dieumerci, wabaye uwa 10 mu gihe Muanuhehere Mvisa Samuel yabaye uwa 11.

Iri siganwa ryitabiriwe n’abakinnyi 67 barimo 12 ba RDC bagabanyije mu makipe abiri mu gihe ibihugu 11 birimo u Rwanda ruhagarariwe na Benediction Excel Energy ari byo biri gusiganwa muri iri rushanwa rizasozwa ku wa Gatandatu utaha.

Benediction yajyanye abakinnyi barimo Uwizeyimana Bonaventure, Byukusenge Patrick, Nsengimana Jean Bosco, Nzafashwanayo Jean Claude, Uwiduhaye Mike na Ruberwa Jean Damascène usanzwe ukinira Nyabihu Cycling Team ifatwa nk’ikipe ya kabiri ya Benediction.

Agace ka kabiri ka Tour de la RDC kasojwe n'impanuka yakomerekeyemo abagera kuri 20
Nsengimana Jean Bosco na Uwizeyimana Bonaventure ba Benediction Excel Energy na bo baguye mu gihe Ruberwa acyambaye umwenda w'umuhondo
Amagare ya bamwe mu bakinnyi bakoze impanuka yangiritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza