Tour de Côte d’Ivoire isigaje umunsi umwe, Team Rwanda iracyari iya gatatu

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Nzeri 2016 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Mu isiganwa rizenguruka Côte d’Ivoire “Tour de la Réconciliation” risigaje umunsi umwe ngo risozwe, Abanya-Maroc na Côte d’Ivoire bakomeje kwiharira imyanya ya mbere mu gihe icyizere ku bakinnyi b’Abanyarwanda gikomeje kuyoyoka.

Kuri uyu wa Kane, abakinnyi 46 basigaye muri 50 batangiye, basiganwaga kuvaYakro bajya Daloa ku ntera ya kirometero 138.7, abanya-Maroc nibo bigaragaje cyane.

Zahiri Abderrahim,yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2:35:59, yanganyije na Chokriel Mehdi wa kabiri, barusha Haddi Soufiane wa gatatu amasegonda atatu, umwanya wa kane wegukanwa na Cisse Isiaka wo muri Côte d’Ivoire.

Umunyarwanda waje hafi ni Gasore Hategeka wigaragaje muri iri rushanwa ndetse akaba yaranegukanyemo agace kamwe bava Bouaké berekeza Daoukro ku ntera y’ibirometero 160 ku munsi wa gatatu waryo.

Gasore w’imyaka 29 wamaze gutangaza ko ubu amaso ayahanze Tour du Rwanda ashaka kuzegukana, uyu munsi yarangije ari uwa karindwi uwa mbere amusizeho amasegonda atatu.

Ruhumuriza Abraham yasoje ari uwa 14, Tuyishimire Ephrem aba uwa 17, Karegeya Jérémie aba uwa 27, Biziyaremye Joseph uwa 34 naho Nduwayo Eric aza k’uwa 41 mu bakinnyi 46 babashije kurangiza irushanwa.

Kugeza ubu, Ruhumuriza Abraham niwe wenyine uri mu bakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange akaba ari uwa 10 akurikiwe na Gasore Hategeka wa 11, Biziyaremye Joseph ni uwa 15, Karegeya Jérémie ni uwa 18 akurikiwe na Tuyishimire Ephrem wa 19 naho Nduwayo Eric yasubiye inyuma kuko yavuye ku mwanya wa 22 akajya kuwa 27.

Ku rutonde rw’uko amakipe ahagaze, Team Rwanda iri ku mwanya wa gatatu inyuma ya Maroc imaze gukoresha amasaha 43:34:26 mu irushanwa ryose, irusha Côte d’Ivoire iminota 25:27 ikarusha u Rwanda iminota 31:39.

Iri siganwa rigomba kurangira kuri uyu wa Gatanu, bakina agace ka nyuma kazava Daloa kerekeza Bouaflé ku ntera ya kirometero 92.1 bikaba bigoranye kongera kwegukana imyanya y’imbere.

Mu mwaka ushize, Hadi Janvier yasoje ari uwa kabiri, Areruya Joseph yegukana uwa gatatu, Biziyaremye uwa 10 ndetse Team Rwanda ikaba ariyo yari yatwaye umwanya wa mbere mu makipe.

Icyizere cyo kwisubiza umwanya wa mbere kuri Team Rwanda cyamaze kuyoyoka
Uko abasiganwa bakurikiranye ku munsi wa gatandatu w'isiganwa
Uyu munsi, Gasore niwe waje imbere mu Banyarwanda
Uko bakurikirana ku rutonde rusange mbere y'umunsi umwe ngo irushanwa rirangire
Uko amakipe yitabiriye isiganwa akurikirana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza