Tour de Côte d’Ivoire: Abanya-Maroc bigaranzuye Abanyarwanda ku munsi wa kane

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 27 Nzeri 2016 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu yitabiriye isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka Côte d’Ivoire ntibahiriwe n’umunsi wa kane waryo kuko abanya- Maroc bayobowe na Chokriel Mehdi babigaranzuye babaka umwanya wa mbere wari watwawe na Gasore Hategeka kuri uyu wa Mbere.

Umunya -Maroc Chokriel Mehdi niwe wegukanye umwanya wa mbere mu gace ka kane k’isiganwa ryitiriwe Ubwiyunge ‘Tour de la Réconciliation’ kakinwe kuri uyu wa Kabiri, aho yakoresheje isaha imwe 1:59:33 ku ntera ya kirometero 76, bazenguruka umujyi wa Dimbokro.

Umunyarwanda waje hafi ni Gasore Hategeka w’imyaka 29 warangije ari uwa cyenda asizwe iminota 7:03, uyu akaba ariwe wari wabaye uwa mbere kuri uyu wa Mbere ubwo bavaga Bouaké berekeza Daoukro ku ntera y’ibirometero 160 akoresheje amasaha 4:16:51.

Uyu munsi mu bandi Banyarwanda baje hafi, Ruhumuriza Abraham yasoje ari uwa 12, Nduwayo Eric aba uwa 21, Biziyaremye Joseph aba uwa 28, Karegeya Jérémie aba uwa 30 naho Tuyishimire Ephrem aba uwa 32 mu basiganwa 48 babashije kurangiza.

Ku rutonde rusange Abanyarwanda basubiye inyuma kuko Gasore Hategeka wari uwa gatandatu ejo yageze ku mwanya wa cyenda, Ruhumuriza Abraham yavuye kuwa munani aba uwa 11, Biziyaremye Joseph yavuye kuwa gatanu aba uwa 15, Nduwayo Eric we aracyari ku mwanya wa 20, Tuyishimire Ephrem yavuye kuwa 26 aba uwa 25 naho Jérémie Karegeya aracyari uwa 27.

Irushanwa rirakomeza kuri uyu wa Gatatu, basiganwa umuntu ku giti cye (Individual Time Trial) bava Dimbokro berekeza Toumodi ku ntera ya kirometero 16.5.

Gasore Hategeka wegukanye agace ka gatatu, yananiwe kugumana umwenda w'umuhondo
Abakinnyi batandatu bahagarariye u Rwanda muri Tour de Côte d'Ivoire ntibahiriwe n'isiganwa kuri uyu munsi
Urutonde rusange rwo ku munsi wa kane w'isiganwa rizenguruka Côte d'Ivoire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza