Team Rwanda yitegura Tour du Rwanda 2021 yakingiwe COVID-19

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Werurwe 2021 saa 04:07
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’Amagare ‘Team Rwanda’ iri mu mwiherero wo kwitegura Isiganwa Mpuzamahanga rizenguruka igihugu rya Tour du Rwanda rizaba muri Gicurasi, yakingiwe COVID-19 kuri uyu wa Gatandatu.

Team Rwanda igizwe n’abakinnyi 15 bahamagawe tariki ya 17 Werurwe 2021, iri gukorera umwiherero mu Kigo cy’Amagare cya Musanze (ARCC).

Kuri uyu wa Gatandatu, abayigize bahawe urukingo rwa COVID-19 mu gikorwa cyabereye ku Bitaro bya Nyarugenge biri i Nyamirambo.

Aba bakinnyi bakingiwe muri gahunda imaze iminsi yo gukingira aba-sportifs n’amakipe atandukanye, yatangiye gukorwa muri iki cyumweru ndetse byari biteganyijwe ko ishobora kurangira ku wa Gatanu.

Mu rwego rwo kwitegura Tour du Rwanda 2021 izaba hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Gicurasi, Team Rwanda izakora imyitozo mu byiciro bitatu, aho icya mbere kiri hagati ya tariki ya 17 Werurwe n’iya 6 Mata mu Kigo cy’Amagare cya Musanze (ARCC) mu gihe icya kabiri kizaba ari imyitozo ya buri wese ku giti cye hagati ya tariki ya 7 n’iya 14 Mata.

Icyiciro cya gatatu cy’imyitozo na cyo kizakorerwa i Musanze hagati ya tariki ya 15 n’iya 30 Mata 2021, habura iminsi ibiri ngo Tour du Rwanda itangire.

Mu nshuro 12 Team Rwanda imaze kwitabira irushanwa rya Tour du Rwanda, yayegukanye inshuro eshanu, abakinnyi bayo 53 begukanamo uduce 19.

Abakinnyi ba Team Rwanda yitegura Tour du Rwanda 2021 bakingiwe COVID-19
Team Rwanda yahamagawe ku wa Gatatu, iri gukora icyiciro cya mbere cy'imyitozo
Habarurema Robben uyobora Ikigo cya ARCC na we yakingiwe COVID-19
Abakinnyi 15 bahamagariwe kwitabira umwiherero wa Team Rwanda izaba muri Gicurasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .