Team Rwanda yakoze imyitozo ikarishye mbere yo guhangana na Chris Froome

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 30 Nyakanga 2016 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare (Team Rwanda) igizwe n’abasore bane yakoze imyitoza ikaze n’umutoza Sterling Magnell mbere yo guhangana na Chris Froome wegukanye Tour de France 2016 na bagenzi be bakinana muri Team sky.

Bazahangana kuri iki Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2016 mu marushanwa “The Ride London Classic”.

Abakinnyi bakomoka mu Rwanda ku nshuro ya mbere bagiye kugaragara mu isiganwa ririmo ibihangange ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare by’umwihariko, Jean Bosco Nsengimana wegukanye Tour du Rwanda 2015, Areruya Joseph, Jean Claude Uwizeye na Mugisha Samuel bazaba bahanganye Chris Froome wegukanye Tour de France uyu mwaka.

Ikipe y’u Rwanda ntizitabira iri rushanwa kuko yabikoreye ahubwo ni ubutumire yahawe n’abaritegura nyuma y’uko yitwaye neza mu yandi marushanwa azenguruka ubwami bw’Abongereza “UK Tour” yatangiye tariki 10 Nyakanga akazasoza kuri 3 Kanama 2016.

“The Ride London Classic”, ni isiganwa ry’umunsi umwe yatangiye gukinwa muri 2011 ubwo ryegukanwaga n’Umwongereza Mark Cavendish kuri ubu ukinana na Adrien Nyiyonshuti mu ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.

Uretse kugira amahirwe yo kwipima n’ibihangange bikomeye ku Isi, abasore b’Abanyarwanda bazagira amahirwe yo kwiyereka Isi kuko iri rushanwa rizahuza abasiganwa basaga 150, rizanyura imbonankubone (live) kuri televiziyo ya BBC Sports.

Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda agiye gusiganwa Froome
Bamwe mu bagize Team Sky bazaba bahanganye na Team Rwanda
Amarushanwa ya UK Tour niyo yatumye Team Rwanda ihamagarwa
Chris Froome wegukanye Tour de France

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza