Team Rwanda y’abahungu n’abakobwa bavanze yegukanye umudali wa Feza mu Misiri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Werurwe 2021 saa 02:34
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’Umukino w’Amagare (Team Rwanda) yegukanye umudali wa Feza muri Shampiyona Nyafurika iri kubera mu Misiri, aho kuri uyu wa Kane hakinnye abahungu bavanze n’abakobwa bizwi nka Mixed Relay.

Muri iri siganwa, abakobwa batatu bahagurutse basiganwa ibilometero 28, basoje hahaguruka abahungu batatu na bo basiganwe ibilometero 28. Habazwe ibihe by’abakobwa babiri byongerwaho iby’abahungu babiri, igiteranyo cy’ibihe kiba ku bilometero 56.

Ibihugu bitatu muri 15 byitabiriye iyi Shampiyona byakinnye isiganwa ryo kuri uyu wa Kane ni u Rwanda, Afurika y’Epfo na Ethiopia.

Ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Ingabire Diane, Nzayisenga Valentine, Tuyishime Jacqueline, Nsengimana Jean Bosco, Mugisha Moïse na Habimana Jean Eric.

U Rwanda rwegukanye umudali wa Feza nyuma yo kuba urwa kabiri, hakoreshejwe igiteranyo cy’iminota 43, isegonda rimwe n’ibice 37, rurushwa iminota itatu n’amasegonda 43 na Afurika y’Epfo ya mbere mu gihe Ethiopia yakoresheje iminota 44, amasegonda 32 n’ibice 12.

Uyu mudali wa Feza wabaye uwa munani w’ubu bwoko wegukanywe na Team Rwanda muri Shampiyona Nyafurika ya 2021, mu gihe ari uwa cyenda muri rusange ubariyemo undi w’Umuringa.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 15 rizakomeza ku wa Gatanu hakinwa isiganwa ryo mu muhanda (Road Race) ku bangavu n’ingimbi, bazakora intera y’ibilometero 56 na 84 uko bakurikirana.

Rizasozwa ku wa Gatandatu hakina icyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 n’abakuru mu bagabo n’abagore, bo bazakora ibilometero 98 na 140.

Ingabire, Nzayisenga na Tuyishime bahagurutse mbere y'uko abahungu bakina
Mugisha Moïse na Habimana Jean Eric mu muhanda
Nzayisenga Valentine na Ingabire Diane basiganwa
U Rwanda rwegukanye umudali wa munani wa Feza nyuma yo kuba urwa kabiri muri Mixed Relay
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitatu byakinnye Mixed Relay muri Shampiyona Nyafurika iri kubera mu Misiri
Ikipe y'u Rwanda igizwe n'abahungu n'abakobwa bifotoza nyuma yo kwegukana umudali wa Feza
U Rwanda rugejeje imidali icyenda irimo umunani ya Feza n'uw'Umuringa umwe

Amafoto: FERWACY


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .