Shampiyona y’amagare yasubukuwe abasiganwa bakora urugendo rwa Bugesera-Muhanga (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 9 Nzeri 2017 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

Shampiyona y’amagare yongeye gusubukurwa kuri uyu wa Gatandatu aho abasiganwa bakoze urugendo rw’ibirometero 115 ruva mu Karere ka Bugesera rwerekeza i Muhanga.

Abasiganwa bahagurutse mu masaha y’igitondo ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi. Muri uru rugendo, abakinnyi bo mu makipe amaze kwandika amateka muri uyu mukino mu Rwanda nka Benediction na Les Amis Sportifs, CCA y’i Huye, Ikipe yaturutse i Karongi, Muhazi Cycling Club na Nyabihu Cycling Club bose bari babukereye.

Mu nzira berekeza mu Majyepfo, Twizerane Mathieu niwe wageze mu Karere ka Kamonyi ari uwa mbere.

Abasiganwa bageze i Gahanga bakigendera hamwe
Abasiganwa bageze i Gahanga bakigendera hamwe
Umutekano mu muhanda uba ucunzwe neza
Ingabire Beatha uvukana na Ndayisenga Valens niwe waje imbere mu bakobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza