Samuele Battistella yegukanye Tour de Limpopo 2019, Benediction y’i Rubavu iba iya gatandatu (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Gicurasi 2019 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Isiganwa rya Tour de Limpopo rimaze iminsi ine ribera muri Afurika y’Epfo, ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu ryegukanywe na Samuele Battistella ukinira Dimension Data for Qubeka yo muri icyo gihugu, ikinamo umunyarwanda Mugisha Samuel.

Muri iri siganwa kandi ikipe ya Benediction Excel Energy yagiye ihagarariye u Rwanda, yasoreje ku mwanya wa gatandatu mu makipe 15.

Umunsi wa nyuma w’iri siganwa wabaye kuri uyu wa Gatandatu aho abasiganwa bahagurutse Tzaneen berekeza mu mujyi wa Polokwane, ku ntera y’ibilometero 116, bagasoreza kuri Peter Mokaba Stadium.

Aka gace kegukanwe n’umunyafurika y’Epfo Clint Hendricks ukinira ProTouch, wakoresheje amasaha abiri, iminota 51 n’amasegonda 41. Yasize mugenzi we bavuka mu gihugu kimwe HB Kruger ukinira Alfa Bodyworks-Giant (2:51:41) na Jason Oosthuizen ukinira TEG (2:51:41).

Uwizeyimana Bonaventure ni we munyarwanda waje hafi muri aka gace ka kane aba uwa 17 nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 52 n’amasegonda 38 mu gihe Munyaneza Didier yabaye uwa 23, Mugisha Samuel akaba uwa 25.

Ku rutonde rusange, isiganwa ry’uyu mwaka ryegukanwe n’umutaliyani Samuele Battistella ukinira Dimension Data wakoresheje amasaha 11, iminota 38 n’amasegonda 44, asiga abanyafurika y’Epfo, Kent Main wa Pro Touch (11:38:46) na Connor Brown bakinana muri Dimension Data (11:39:08).

Kuri uru rutonde rusange, Mugisha Samuel ni we munyarwanda waje hafi aho yasoreje ku mwanya wa 13, arushwa iminota 15 n’amasegonda 33 n’uwa mbere, mu gihe umukinnyi waje imbere mu ba Benediction Excel Energy yo mu Rwanda ari Uwizeyimana Bonaventure wabaye uwa 23 arushwa iminota 20 n’amasegonda 58.

Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ wari wabaye uwa gatatu mu gace ka gatatu k’iri siganwa riri ku rwego rwa 2.2, yasoreje ku mwanya wa 27, Munyaneza Didier aba uwa 25, Nsengimana Jean Bosco abauwa 55 naho Nzafashwanayo Jean Claude aba uwa 66.

Dimension Data for Qubeka ni yo kipe yitwaye neza kurusha izindi, ikurikirwa na Pro Touch na TEG Procycling Team mu gihe Benediction Excel Energy yaserukiye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kwemezwa nk’ikipe ya mbere ikina amarushanwa mpuzamahanga, yabaye iya gatandatu nk’uko byagenze no mu irushanwa ryayo rya mbere rya Tour du Rwanda 2019 ryo ryari kuri 2.1.

Tour de Limpopo y’umwaka utaha izaba hagati ya tariki ya 12 n’iya 17 Gicurasi 2020, aho byitezwe ko izaba igizwe n’uduce dutandatu aho kuba tune nk’uko byari bisanzwe.

Abakinnyi 10 ba mbere mu gace ka kane

  1. Clint Hendricks (ProTouch) 2:51:41
  2. HB Kruger (Alfa Bodyworks-Giant) 2:51:41
  3. Jason Oosthuizen (TEG) 2:51:41
  4. Alexander Worsdale (OfficeGuru) 2:51:43
  5. Dylan Girdlestone (OfficeGuru) 2:51:43
  6. Casper Kruger (ACD) 2:51:47
  7. Samuele Battistella (Dimension Data Continental) 2:52:16
  8. Louis Visser (TEG) 2:52:17
  9. Kent Main (ProTouch) 2:52:17
  10. Jayde Julius (ProTouch) 2:52:18


Uko isiganwa ryasojwe bakurikirana (10 ba mbere)

  1. Samuele Battistella (Dimension Data Continental) 11:38:44
  2. Kent Main (ProTouch) 11:38:46
  3. Connor Brown (Dimension Data Continental) 11:39:08
  4. Dylan Girdlestone (OfficeGuru) 11:39:20
  5. Steven van Heerden (Team Enza) 11:41:08
  6. James Jobber (VLS) 11:42:11
  7. Jason Oosthuizen (TEG) 11:48:23
  8. HB Kruger (Alfa Bodyworks-Giant) 11:50:02
  9. Clint Hendricks (ProTouch) 11:50:46
  10. Jayde Julius (ProTouch) 11:51:09
Nsengimana Jean Bosco asiganwa mu gace gasoza Tour de Limpopo 2019
Ni ku nshuro ya mbere Benediction Excel Energy ikinnye irushanwa mpuzamahanga hanze y'u Rwanda
Clint Hendricks yegukanye agace ka kane ka Tour de Limpopo 2019
Samuele Battistella yegukanye Tour de Limpopo 2019
Dimension Data ikinamo Mugisha Samuel ni yo yitwaye neza kurusha izindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza