Rwanda Cycling Cup: RDC mu makipe azakina Northern Challenge kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amasiganwa ya shampiyona yabaye mu mpera z’ukwezi gushize, Rwanda Cycling Cup iri kuba ku nshuro ya gatanu irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, hakinwa Northern Challenge izabera i Musanze, ikitabirwa n’amakipe 10 arimo ikipe y’igihugu ya RDC.

Iri rushanwa ryiswe Musanze circuit rizakinwa n’amakipe yo mu Rwanda hamwe n’ikipe y’igihugu ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo iri gukorera imyitozo mu kigo cya Africa Rising Cycling Center kiri i Musanze mu rwego rwo kwitegura Tour du Congo izatangira mu minsi iri imbere.

Northern Challenge izakinwa abakinnyi bazenguruka mu mujyi wa Musanze muri ku ntera y’ibilometero 6.7, aho bazahagurukira imbere y’Isoko bakomeze kuri National Police Academy- WASAC - Saint Vincent- Stade Ubworoherane-Sonrise Highschool- Ku Ibereshi basoreze ku isoko.

Mu cyiciro cy’ingimbi bazazenguruka iyi ntera inshuro 15 naho abakobwa bayizenguruke inshuro 12.

Abagabo bo bazahaguruka i Musanze bakatire mu Gakenke basubire i Musanze babone kuzenguruka muri iyi ntera inshuro 12, aho bakazakora intera y’ibilometero 143.4 byose hamwe.

Amakipe azahatana muri Northern Challenge ni Fly Cycling Club, Les Amis Sportifs, Cycling Club for All , Benediction Club, Muhazi Cycling Generation, Karongi Vision Sport Center, Kigali Cycling Club, Nyabihu Cycling Team, Kayonza Young Stars Cycling Team na RDC National Team.

Cycling Cup ni amarushanwa ngarukamwaka ategurwa na Ferwacy kuva mu 2015. Yashyizweho mu rwego rwo kongerera imyitozo n’ubunararibonye abakinnyi by’umwihariko abadakina mu Ikipe y’igihugu batitabira amasiganwa menshi mpuzamahanga.

Rwanda Cycling Cup irakomeza kuri uyu wa Gatandatu hakinwa Northern Challenge izitabirwa n'amakipe arimo iy'igihugu ya RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza