Rwanda Cycling Cup igiye gukinirwa mu mihanda y’Akarere ka Karongi

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 27 Ukwakira 2018 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Kuri iki Cyumweru Tariki 28 Ukwakira 2018, irushanwa ry’amagare Rwanda Cycling Cup 2018 izakomeza hakinwa “Karongi Challenge”.

Abasiganwa bazahagurukira i Rubengera bagere mu Mujyi wa Karongi bazenguruke. Iyi ntera niyo ya mbere igiye gukinirwa mu karere kamwe kuva Rwanda Cycling Cup yashingwa muri 2015.

Abagabo n’abatarengeje imyaka 23 bazahaguruka i Rubengera saa tanu bagere mu Mujyi wa Karongi uri mu Murenge wa Bwishyura, bazenguruke inshuro 20 ku ntera y’ibilometero 116.

Mu cyiciro cy’abagore bo bazatangira saa tatu, bakine intera ya Rubengera-Karongi bazenguruke inshuro 15 ku ntera y’ibilometero 76.

Ingimbi zizatangira saa 10h, nabo bahagurukiye i Rubengera bagere i Karongi mu mujyi bazenguruke inshuro 15 ku ntera ya kilometero 91.

Amakipe umunani agize ishyirahamwe ry’umukino w’amagare (Ferwacy) niyo azitabira iri siganwa.

Ayo ni Fly Cycling Club (Kigali), Cycling Club For All (Huye), Muhazi Cycling Generation, na Les Amis Sportifs (Rwamagana), Benediction Club (Rubavu), Karongi Vision Sport Center (Karongi), Nyabihu Cycling Team (Nyabihu) na Kigali Cycling Club (Kigali).

Ubwo Rwanda Cycling Cup yaherukaga gusorezwa mu Mujyi wa Karongi, Bonaventure Uwizeyimana wa Benediction Club y’i Rubavu, niwe wari watsinze intera yiswe Race to Remember muri Gicurasi 2017.

Ubwo baheruka gusoreza i Karongi ni Uwizeyimana watsinze
Bazasoreza imbere y'isoko mu Mujyi wa Karongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza