Kwamamaza

Bwa mbere mu mateka, ikipe yo muri Uganda igiye gukina Rwanda Cycling Cup

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 14:04' na Manzi Rema Jules


Team Super Cycling yo muri Uganda yatumiwe muri shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa ku magare ‘Rwanda Cycling Cup 2016’ igeze ku munsi wayo wa munani izakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kanama hakinwa isiganwa ryiswe ‘“Muhazi Challenge” rizava i Kigali ryerekeza i Rwamagana.

Iri siganwa rizakinwa n’amakipe 8 arimo arindwi yo mu Rwanda abarizwa mu byiciro bitatu birimo abatarengeje imyaka 18 bazasiganwa ibirometero 107 harimo 47 km baziruka kuva Kigali-Rwamagana aho bazazenguruka inshuro esheshatu.

Abakobwa bazakora ibirometero 47 banazenguruke i Rwamagana inshuro eshanu, byose bingana n’ibirometero 77 naho abakuru bakazakora ibirometero 125.

Aya masiganwa ategurwa na Ferwacy ifatanyije na Cogebanque na Skol, agamije gukomeza gushaka no kugaragaza impano zitandukanye mu mukino w’amagare.

Mu minsi ishize nibwo Rwanda Cycling Cup yagaragayemo amakipe y’abanyamahanga agizwe n’abakobwa bo muri Érythrée na Ethiopia bari baje mu kigo cy’imyitozo cya Africa Rising Cycling Center i Musanze.

Kuri iyi nshuro, ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ryatumiye Team Super Cycling yo muri Uganda, ikipe ya mbere iturutse hanze yitabiriye iyi mikino muri aka karere ka Afurika y’i Burasirazuba mu cyiciro cy’abagabo.

Iri ni isiganwa rya munani muri Rwanda Cycling Cup 2016 nyuma ya Kigali- Nyagatare yegukanywe na Areruya Joseph, Bugesera –Kigali yegukanywe na Patrick Byukusenge, Ngororero-Rubavu yatwawe na Areruya Joseph, Nyamata (Gusiganwa habarwa igihe umuntu yakoresheje/Individual Time Trial yatwawe na Adrien Niyonshuti, Muhanga-Huye yatwawe na Uwizeyimana Bonaventure, Nyamagabe-Nyanza yatwawe na Hadi Janvier na Rubavu-Musanze iheruka yatwawe na René Ukiniwabo.

Amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup asigaje iminsi itatu kugira ngo asozwe mbere y’uko abakinnyi b’ikipe y’igihugu batangira kwitegura gukina Tour du Rwanda 2016 izaba hagati ya tariki 13-20 Ugushyingo.

Uduce dusigaye kugira ngo Rwanda Cycling Cup 2016 irangire:

10/09/2016: Kigali-Muhanga+Kuzenguruka

22/10/2016: Karongi-Rusizi

23/10/2016: Rusizi-Huye

Benshi mu bakina Tour du Rwanda bigaragariza muri Rwanda Cycling Cup
Ukiniwabo René Jean Paul niwe wegukanye irushanwa rya Rubavu - Musanze ryabaye mu cyumweu gishize
Abakobwa bakomoka muri Érythrée na Ethiopia ntibazongera gusiganwa muri Rwanda Cycling Cup

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved