RCC irasubukurwa itarimo abakinnyi batanu bazajya kwitegura Tour du Rwanda muri Côte d’Ivoire

Yanditswe na
Kuya 6 Nzeri 2017 saa 12:49
Yasuwe :
1 0

Irushanwa rya Rwanda Cycling Cup rigaije gufasha abakinnyi b’Abanyarwanda kumenyera amarushanwa, rirongera gukinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2017 mu gace karyo ka karindwi kazava i Nyamata kagasorezwa i Muhanga gusa ntikazagaragaramo abakinnyi batanu bagomba kujya kwitegura Tour du Rwanda muri Côte d’Ivoire.

Iri rushanwa ryatangiye muri Mata uyu mwaka, rigeze ku gace ka karindwi kiswe “Central Challenge” aho abakinnyi bazahagurukira i Nemba ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi bagasoreza mu Mujyi i Muhanga ku ntera ya kirometero 150 ku bagabo n’abatarengeje imyaka 23.

Abakobwa n’abahungu batarengeje imyaka 18 bo bazahagurukira mu Mujyi i Nyamata basoreze i Muhanga hareshya na kirometero 85.

Ndayisenga Valens ukinira Les Amis Sportif wegukanye agace gaheruka ka Rwanda Cycling Cup kavaga I Gatuna kagasoreza i Nyanza ku ntera ya kirometero 167,8 tariki 12 Kanama, ari nako ka mbere yari akinnye muri uyu mwaka, azongera agaragare ahanganye na Nsengimana Jean Bosco na Uwizeyimana Bonaventure ba Benediction.

Nk’uko Ferwacy yabitangaje, iri rushanwa ntirizagaragaramo abakinnyi batanu barimo Tuyishimire Ephrem, Hakiruwizeye Samuel, Mfitumukiza Jean Claude, Uwiduhaye na Ruberwa Jean Damascène bagomba guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu berekeza muri Côte d’Ivoire.

Muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Uburengerazuba, bazaba bitabiriye irushanwa rya “Tour de Côte d’Ivoire-Tour de la Réconciliation” mu rwego rwo gukomeza gukarishya imyitozo mbere yo kuzitabira Tour du Rwanda izaba mu Ugushyingo uyu mwaka.

Nyuma ya Tour de Côte d’Ivoire-Tour de la Réconciliation, izaba hagati y’itariki 10 na 16 Nzeri 2017, abandi bakinnyi barimo Uwizeyimana Bonaventure, Ndayisenga Valens, Nsengimana Bosco, Uwizeye Jean Claude , Ukiniwabo Jean Paul Rene na Munyaneza Didier bazitabira isiganwa rya “Grand prix Chantal Biya” muri Cameroun rizaba hagati ya tariki 11 na 15 Ukwakira.

Rwanda Cycling Cup y'uyu mwaka igeze ku gace ka karindwi
Ndayisenga Valens wegukanye agace gaheruka ka Rwanda Cycling Cup azongera agaragare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza