Peter Sagan yegukanye shampiyona y’Isi, Ndayisenga Valens ntiyasoza

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 25 Nzeri 2017 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Umunya-Slovakia, Peter Sagan, yegukanye shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare yaberaga muri Norvège, Umunyarwanda Ndayisenga Valens ntiyabasha kurangiza ibirometero 276.5 basiganwaga.

Segan yanditse amateka yo kwegukana shampiyona y’Isi inshuro eshatu zikurikiranya ubwo kuri iki Cyumweru yahigaga ibihanganye muri uyu mukino mu kunyonga ibirometero 276.5 bazenguruka Umujyi wa Bergen muri Norvège.

Uyu mugabo w’imyaka 26, yakoresheje amasaha 6:28:11 akurikirwa n’abandi bakinnyi 25 bose bakoresheje ibihe bingana ariko abatanga ku murongo byatumye yegukana iri rushanwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya kuva mu 2015.

Mu bakinnyi bari bahagarariye umugabane wa Afurika, Umunya-Afurika y’Epfo Janse Van Rensburg Reinardt niwe waje hafi ku mwanya wa 39 asinzwe iminota 02:32, akurikirwa na mwene wabo, Impey Daryl wabaye uwa 49, Umunya-Eritrea, Berhane Natnael wasoje ari uwa 83 naho abandi barimo n’Umunyarwanda rukumbi wakinnye mu bakuru, Ndayisenga Valens ntibabashije kurangiza.

Muri iki Cyumweru Ndayisenga yari yanasiganwe mu gace cy’iyi shampiyona aho umuntu akina asiganwa n’ibihe ku giti cye, yitwaye neza asoza ari uwa 52 muri rusange n’uwa kabiri mu Banyafurika baryitabiriye.

Ndayisenga Valens wari uhagarariye u Rwanda ntiyabashije kurangiza isiganwa
Peter Sagan (hagati) yegukanye Shampiyona y'Isi ya gatatu yikurikiranya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza