Nsengiyumva ukinira Les Amis Sportifs yegukanye Tour de l’Espoir 2019

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Kanama 2019 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Nsengiyumva Shemu ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana ni we wegukanye isiganwa rya ‘Tour de l’Espoir’ ryabaye ku nshuro ya mbere kuri iki Cyumweru mu rwego rwo kwibuka Sakumi Anselme wahoze ari umuyobozi wungirije mu Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda ‘Ferwacy’, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri siganwa ryabaye kuri iki Cyumweru ryahuje abakinnyi bo mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda, ryakinwe mu bice bitatu birimo abakuru babigize umwuga, ingimbi n’abatarabigize umwuga bakoresha amagare asanzwe.

Abasiganwa bahagurutse i Rwamagana berekeza mu Mujyi wa Kigali, aho basoreje i Masoro nyuma yo kuhazenguruka inshuro 10 mu bakuru babigize umwuga, basiganwa ku ntera y’ibilometero 95.

Muri iki cyiciro, isiganwa ryegukanwe na Nsengiyumva Shemu wa Les Amis Sportifs nyuma yo gukoresha amasaha abiri, imnota 18 n’amasegonda 39.

Hakizimana Seth na Kagibwamo Swahibu na bo bakinira Les Amis Sportifs bafashe imyanya ibiri yakurikiyeho mu gihe Nshimyumuremyi wa Fly Cycling Club yabaye uwa kane.

Mu cyiciro cy’ingimbi, bazengurutse inshuro eshanu nyuma yo kugera i Masoro, bagasiganwa intera y’ibilometero 75, isiganwa ryegukanwe na Iradukunda Emmanuel wa Fly Cycling Club wakoresheje amasaha abiri, iminota 10 n’amasegonda atatu, anganya ibihe na Bigirimana Jean Népo wa KCC wabaye uwa kabiri mu gihe uwa gatatu yabaye Ngendahayo Jeremy wa CCA wasizwe amasegonda atanu.

Abakinnyi batanu ni bo batasoje isiganwa mu cyiciro cy’abakuru mu gihe mu ngimbi ari umunani.

Mu batarabigize umwuga, uwa mbere yabaye Ndiraba Yussuf wakoresheje isaha imwe, iminota 20 n’amasegonda 36, akurikirwa na Kamanzi Michel wakoresheje isaha imwe, iminota 22 n’amasegonda 33 mu gihe uwa gatatu yabaye Vuganeza Gregoire.

Iri siganwa ryateguwe n’abagize umuryango wa Sakumi Anselme, aho bavuze ko rizajya riba muri Kanama buri mwaka.

Sakumi Serge, umwe mu bana ba Sakumi Anselme yashimiye Ferwacy kuba yarabafashije gutegura iri rushanwam avuga ko ari umwanya mwiza nk’umuryango ko bibuka umubyeyi wabo ariko bakomeza gusigasira umurage yabasigiye wo guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare kuko riha abakiri bato umwanya wo kugaragaza impano zabo.

Nsengiyumva Shemu wa Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yegukanye isiganwa rya ‘Tour de l’Espoir’ ryakinwe kuri iki Cyumweru
Iradukunda Emmanuel wa Fly Cycling Club yegukanye isiganwa mu cyiciro cy'ingimbi
Tour de l'Espoir izajya iba buri mwaka muri Kanama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza