Nkurunziza Yves yegukanye agace ka kabiri ka Rwanda Cycling Cup kiswe ’Tour de Kigali’ (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Kanama 2019 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi ukiri muto wa Benediction Excel Energy, Nkurunziza Yves ni we wegukanye agace ka kabiri ka Rwanda Cycling Cup 2019 kiswe ’Tour de Kigali’ kakinwe kuri uyu wa Gatandatu kazenguruka imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali.

Iri rushanwa ryaje rikurirakira iryabereye mu Majyaruguru ‘Northern Challenge’ mu kwezi gushize, ryakoresheje inzira nshya itari yarigeze ikoreshwa muri Cycling Cup.

Abasiganwa bahagurukiye ku Ishuri ribanza ry’Intwari i Nyamirambo, bekereza kuri Tapis Rouge aho bahitaga bamanuka mu Nyakabanda, Kimisagara, bagera Nyabugogo bagakata iburyo ku Muhima, kuri Yamaha, APACOPE, bagakomeza mu Gakiriro no mu Gitega mbere yo kugaruka kuri Ishuri ry’Intwari, ku ntera y’ibilometero 12.

Abakobwa bahazengurutse inshuro esheshatu zingana n’ibilometero 72 maze uwa mbere aba Mukundente Genevieve wa Benediction Excel Enery.

Mu cyiciro cy’ingimbi (junior men), abakinnyi bahazengurutse inshuro umunani (96 km), uwa mbere yabaye Ngendahayo Jeremy wa Huye Cycling For All (CCA).

Mu cyiciro cy’abakuru n’abatarengeje imyaka 23 (Elite men & U-23) bazengurutse inshuro 12 (144 km), uwa mbere yabaye Nkurunziza Yves wa Benediction Excel Enery wakurikiwe na mugenzi we bakinana, Manizabayo Eric ‘Karadiyo.”

Isiganwa ry’uyu munsi ntabwo ryarimo Uwizeyimana Bonaventure watwaye isiganwa rya mbere ry’uyu mwaka rya ‘Musanze Circuit’ kuko yajyanye n’ikipe ye Benediction Excel Energy muri Tour de la RDC.

Abandi bagenzi be bajyanye muri icyo gihugu ni Byukusenge Patrick, Nsengimana Jean Bosco, Nzafashwanayo Jean Claude, Uwiduhaye Mike na Ruberwa Jean Damascène usanzwe ukinira Nyabihu Cycling Team.

Uhiriwe Byiza Renus, Munyaneza Didier na Gahemba Bernabé na bo ntabwo bakinnye iri siganwa kuko bamaze iminsi mu Buyapani, aho bagiye mu myitozo yo kwitegura Imikino Nyafurika n’Imikino Olempike mu gihe kandi hari n’abakinnyi bari mu Bubiligi mu marushanwa yitabiriwe na SKOL Fly Cycling Team, kimwe na Habimana Jean Eric uri mu Busuwisi.

Rwanda Cycling Cup izakomeza izakomeza tariki ya 7 Nzeri hakinwa Rwamagana Circuit.

Mukundente Genevieve yasoje isiganwa ari uwa mbere mu bakobwa
Nkurunziza Yves yatanze abandi gusoza isiganwa mu bakuru n'abatarengeje imyaka 23
Ngendahayo Jeremy ahembwa nyuma yo kwegukana isiganwa mu cyiciro cy'ingimbi
Mukundente Genevieve ashyikirizwa ibihembo na Iyamuremye Antoine wo muri Cogebanque n'Umunyamabanga wa Ferwacy Toussaint Nosisi

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza