Ndayisenga Valens yabaye Umunyafurika wa kabiri muri shampiyona y’Isi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 21 Nzeri 2017 saa 06:53
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda, Ndayisenga Valens, witabiriye imikino ya shampiyona y’Isi muri Norvège yatangiye kuri uyu wa Gatatu mu gace ka mbere umuntu akina asiganwa n’ibihe ku giti cye, yitwaye neza asoza ari uwa 52 muri rusange n’uwa kabiri mu Banyafurika baryitabiriye.

Ndayisenga ni ubwa mbere yari akinnye Shampiyona y’Isi mu bakuru ahanganye n’abakinnyi bubatse amateka mu mukino wo gusiganwa ku magare nka Froome Christopher wegukanye Tour de France na Vuelta a Espana uyu mwaka.

Uyu musore ufite agahigo ko kwegukana Tour du Rwanda ebyiri, yongeye kubimburira Abanyarwanda kwitwara neza muri Shampiyona y’Isi asoza ku mwanya wa 52 asizwe iminota itandatu n’amasegonda atanu n’uwa mbere akuraho agahigo ka Bonaventure Uwizeyimana wigeze kuba uwa 59 muri 2015.

Ndayisenga yanaje mu Banyafurika bitwaye neza uyu munsi kuko yasoje ku mwanya wa kabiri inyuma y’Umunya-Afurika y’Epfo, Smit Willie, wabaye uwa 49 naho Umunya- Eritrea Teshome Meron akaba yabaye uwa 59.

Iri siganwa ryegukanywe n’Umuholandi, Tom Dumoulin, w’imyaka 26 wakoresheje iminota 44:41 mu kunyonga ibirometero 31 akurikirwa na Roglic Primoz ukomoka muri Slovenia asizwe amasegonda 00:57 mu gihe uwa gatatu yabaye Froome Christopher wasizwe umunota 1:21.

Aba bakinnyi bazanahangana mu gusiganwa mu muhanda tariki 24 Nzeri bazenguruka mu muhanda wa Bergen. Abari munsi y’imyaka 23 bo bazasiganwa tariki 22 Nzeri u Rwanda rukaba ruhagarariwe na Areruya Joseph na Mugisha Samuel bamaze iminsi ku mugabane w’u Burayi bakina amarushanwa atandukanye.

Ndayisenga Valens yasoje ari uwa 52 muri rusange
Imodoka yari iherekeje Ndayisenga Valens mu irushanwa
Mugisha Samuel na Areruya Joseph bazaserukira u Rwanda mu batarengeje imyaka 23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza