Ndayisenga Valens na Uwizeye babonye ikipe mu Bufaransa bashobora gukurikirwa na Areruya Joseph

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Werurwe 2018 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda, Ndayisenga Valens na Uwizeye Jean Claude babonye ikipe y’ababigize umwuga mu Bufaransa ndetse bashobora gukurikirwa na Areruya Joseph nawe ufite indi imwifuza yiteguye no kumuha amafaranga menshi.

Ndayisenga Valens ufite agahigo ko kuba amaze kwegukana Tour du Rwanda ebyiri, yari amaze iminsi nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Tirol Cycling Team yo muri Autriche. Ubu agiye kwerekeza mu ikipe yitwa Pays Olonne Cycliste Côte de Lumière (POCCL) yo mu Bufaransa akazajyana na mugenzi we, Uwizeye Jean Claude bakinanaga muri Les Amis Sportif ari nayo yabazamuye.

Nk’uko Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, Bayingana Aimable yabitangarije IGIHE; ibiganiro n’iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri byararangiye kuri ubu bakaba basigaje kubona ibyangombwa by’inzira.

Yagize ati “Nibyo babonye ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa ibashaka. Ni ikipe nziza, ifite ingengo y’imari ifatika, ikina amarushanwa menshi ku buryo twabonye ko yabazamurira urwego cyane. Ntabwo barabona ibyangombwa by’inzira barimo kubishaka ariko igihe cyose bizabonekera bazahita bagenda.”

Kuri Areruya Joseph wari umaze umwaka ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo ndetse akaba yari aherutse kongera amasezerano ariko bikaba bivugwa ko ashobora gutandukana nayo nawe akerekeza mu Bufaransa; Bayingana yavuze ko ari byo ariko yanga gutangaza izina ry’ikipe.

Yagize ati “Areruya kuba ataragiye ni uko hari ibikiganirwaho ku ikipe yindi imushaka y’ababigize umwuga. Si uko Dimension Data itamushakaga kandi murabizi ko yari yasinyemo andi masezerano mashya y’umwaka.”

Yakomeje agira ati “Iyo kipe yindi imushaka rero niyo tukiri mu biganiro kugira ngo tubirangize kandi habeho no kurangiza amasezerano yari afitanye na Dimension Data kuko iyo kipe yo irashaka no kumuha amafaranga menshi. Nayo ni iyo mu Bufaransa ariko igihe cyo kuyitangaza ntikiragera kuko imishyikirano ntirarangira.”

Areruya umaze iminsi yitwara neza aho mu mezi ane ashize yegukanye Tour du Rwanda, La Tropical Amissa Bongo, Tour de l’Espoir muri Cameroun n’imidali ibiri ya zahabu muri shampiyona ya Afurika; yagombaga kujyana na Mugisha Samuel bagasanga bagenzi babo muri Dimension Data iri mu myitozo mu Butaliyani kuri uyu wa Kabiri ariko yasigaye mu Rwanda, Mugisha agenda wenyine.

Areruya abonye ikipe ikomeye nyuma yo kwitwara neza akanegukana irushanwa rya La Tropical Amissa Bongo rikomeye mu Afurika
Areruya Joseph ni we nimero ya mbere mu bakinnyi bose basiganwa ku magare kuri uyu mugabane
Ndayisenga (imbere) azajyana mu ikipe nshya na Uwizeye Jean Claude (inyuma) bazamukanye muri Les Amis Sportif y'i Rwamagana
Ndayisenga Valens wari umaze iminsi atandukanye na Tirol Cycling Team yongeye kubona ikipe y'ababigize umwuga
Perezida wa Ferwacy, Bayingana Aimable, yatangaje ko aba bakinnyi bazungukira byinshi mu gukina ku mugabane w'u Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza