00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Murenzi Abdallah yavuze ku basezera amagare imburagihe n’icyizere cy’u Rwanda mu kwakira Shampiyona y’Isi (Video)

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 4 Nyakanga 2021 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), Murenzi Abdallah, yavuze ko kuri ubu bari kubaka umukino utanga icyizere ku buryo nta bakinnyi bazongera kuwusezera bakiri bato ngo bajye gushakira ubuzima ahandi.

Murenzi Abdallah ayobora FERWACY kuva ku wa 22 Ukuboza 2019, aho yasimbuye Bayingana Aimable wavuyeho yeguye nyuma yo kumara imyaka 11 ayobora iri Shyirahamwe.

Mbere y’uko ayobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza imyaka irindwi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Murenzi Abdallah, yavuze ko nubwo yakuze akunda gukina Tennis no kunyonga, atigeze atungurwa no kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare.

Ati “Nakinaga umukino wa Tennis, nanyongaga igare byo kwishimisha mu mpera z’icyumweru. Ntabwo natunguwe no kuyobora iri shyirahamwe kuko Umunyarwanda mwiza ni uhora yiteguye igihe cyose.”

Yavuze ko kandi intego ye muri FERWACY ari ukuzamura urwego rw’umukino w’amagare, u Rwanda rukagira abakinnyi benshi kandi bari ku rwego rukomeye.

Ati “Inzozi zanjye ni ukuzamura urwego rw’umukino w’amagare mu Rwanda tukagira abakinnyi benshi bakina hanze y’u Rwanda tukagera ku rwego rw’ibihugu bikomeye kandi bitinyitse mu ruhando mpuzamahanga.

Hari icyizere ko nta bakinnyi bazongera gusezerera umukino w’amagare imburagihe

Benshi mu bakinnyi bari bafite impano y’umukino w’amagare mu Rwanda barimo n’abegukanye Tour du Rwanda, bawusezeye bakiri bato, bajya gushakira ubuzima ahandi.

Abo barimo Hadi Janvier, Ndayisenga Valens watwaye Tour du Rwanda inshuro ebyiri, Igirubuntu Jeanne d’Arc, Uwizeyimana Bonaventure n’abandi.

Murenzi Abdallah yavuze ko yasanze aba bakinnyi bose baragiye, ntiyagira amahirwe yo kuganira nabo. Yashimangiye ko ubu hari kubakwa umukino utanga icyizere ku bawurimo.

Ati “Ibibazo by’aba bakinnyi narabisanze, sinagize amahirwe yo kuganira nabo kuko badahari. Iyo nza kuba mpari wenda nari kuganira nabo ibibazo bagize nkabishakira ibisubizo kuko bitari binakomeye cyane.”

“Bo bavugaga ko babona kuguma mu mukino w’amagare bitabaha iterambere rirambye mu buryo bw’amafaranga ni nayo mpamvu ubu bose bibereye muri Amerika aho bari gushakisha ubuzima nk’abandi bose.

Murenzi yavuze ko bari kugerageza kubaka umukino uha icyizere abawurimo, ukanabateza imbere.

Ati "Dushaka kujya dufasha abakina umukino w’amagare ku buryo banahabwa ubushobozi bwo kwiteza imbere ku buryo mu gihe basoje gukina, bakomeza kugira imibereho myiza. Ni ugushaka uburyo abakinnye bahabwa amahugurwa y’ubutoza n’ubukanishi ku buryo baguma mu mukino kandi banawukuramo imibereho.’’

Uruzinduko rwa Perezida wa UCI rutanga icyizere cyo kwakira Shampiyona y’Isi mu 2025

Murenzi yabwiye IGIHE ko mu biganiro bagiranye na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient, wari mu Rwanda muri Tour du Rwanda 2021 yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi, byatanze umusaruro kuko yabemereye umujyanama mu bijyanye no kwitegura kuzakira Shampiyona y’Isi ya 2025.

Ati “[Gusura u Rwanda kwa Lappartient] bivuze ikintu gikomeye cyane. Twaganiye byinshi kandi by’ingenzi mu biganiro twagiranye harimo n’uko azaduha umujyanama uzajya ugira inama komite iriho kugeza twakiriye Shampiyona y’Isi mu 2025.”

Yakomeje avuga ko hari icyizere ko u Rwanda ruzahabwa kwakira iyi shampiyona ubwo bizaba bitangazwa muri Nzeri uyu mwaka.

Ati “Yego nibyo dushobora kwakira Shampiyona y’Isi ariko gusa ntabwo ari u Rwanda rubyifuza n’igihugu cya Maroc kiri kubyifuza ariko hari amahirwe menshi ko u Rwanda ari rwo rwayakira kuko amahirwe arahari.”

COVID-19 ni yo ntandaro y’umusaruro mubi w’Abanyarwanda muri Tour du Rwanda 2021

Muri Tour du Rwanda ya 2021 yabaye hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Gicurasi, Abanyarwanda ntibahiriwe kuko uwasoreje hafi ari Muhoza Eric wabaye uwa 23 asizwe iminota 13 n’amasegonda 51 n’Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie wayegukanye.

Abakinnyi batatu barimo Uhiriwe Byiza Renus, Areruya Joseph na Munyaneza Didier bo ntibashoboye gusoza iri rushanwa.

Umuyobozi wa FERWACY, Murenzi, yavuze ko icyagoye abakinnyi b’Abanyarwanda ari uko urwego rw’iri rushanwa rizenguruka igihugu rwazamutse rukagera kuri 2,1 rivuye k’urwa 2,2.

Ati “Umusaruro abakinnyi b’Abanyarwanda bakuye muri Tour du Rwanda, kimwe mu byatumye bitwara nabi harimo ingaruka za Covid-19, ariko harimo n’uko twashyizwe irushanwa ku rwego rwa 2,1 kandi bari basanzwe basiganwa kuri 2,2, murumva ko batahita batwara irushanwa.”

Murenzi yavuze ko kugeza ubu u Rwanda ruri ku rwego rwiza mu mukino w’Amagare muri Afurika ndetse abavuga ko uyu mukino uri gusubira inyuma bitewe n’uko Abanyarwanda bitwaye atari uko bimeze kuko icyabiteye ari urwego rw’irushanwa rigezweho.

Ati “Turi ku rwego rwiza kuko turi kumwanya kane muri Afurika. Ntabwo uyu mukino uzasubira inyuma ahubwo icyabaye ni uko twagiye mu kindi cyiciro kandi aho twaguye twarahabonye, tuzakosora.”

Ikibazo cy’amagare nticyakabaye impamvu nyamukuru

Bimwe mu byagarutsweho n’abakinnyi ndetse n’abatoza b’amakipe yo mu Rwanda yakinnye Tour du Rwanda 2021 ni ikibazo cy’amagare n’ibikoresho bitandukanye bitajyanye n’urwego irushanwa rigezeho.

Avuga kuri ibi, Murenzi Abdallah yagaragaje ko atari cyo kibazo nyamukuru, ahubwo byose byatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Ati “Ikibazo cy’amagare si cyo kibazo nyamukuru nubwo ntawakirenza ingohe, impamvu ahubwo kubura umwanya wa mbere twari dusanzwe twegukana harimo imbogamizi za Covid-19 kuko abakinnyi batitoje neza.”

Nyuma yo gukomwa mu nkokora na COVID-19 bigatuma Shampiyona ya 2020 idakinwa, FERWACY yateganyaga ko muri uyu mwaka izaba tariki ya 19 n’iya 20 Kamena 2021, ariko na bwo yasubitswe kubera ubwiyongere bw’iki cyorezo.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), Murenzi Abdallah, yavuze ko bari kubaka umukino utanga icyizere ku buryo nta bakinnyi bazongera kuwusezera imburagihe
Murenzi Abdallah ayobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) kuva ku wa 22 Ukuboza 2019, ni umwanya yagiyeho asimbuye Bayingana Aimable
Kuva Murenzi atorewe kuyobora FERWACY, iri shyirahamwe rimaze gutegura Tour du Rwanda ebyiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .