Munyaneza Didier yongeye kwigaragaza yegukana Farmers Race yakinwe mu mvura (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Ugushyingo 2019 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

Ku myaka 21 gusa, nta washidikanya ko Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé yahiriwe n’uyu mwaka wa 2019 azanakoramo ubukwe. Ni nyuma yo kwegukana Tour du Sénégal muri uku kwezi, uyu mukinnyi wa Benediction Ignite Energy yegukanye agace ka kabiri mu Rwnada Cycling Cup 2019, atsinda isiganwa ryitiriwe abahinzi ‘Farmers Race’ ryakiniwe i Musanze mu mvura nyinshi yaguye kuri uyu wa Gatandatu.

Ryari isiganwa rya karindwi muri Rwanda Cycling Cup 2019 iterwa inkunga na Cogebanque na Skol, aho abakinnyi barikinnye mu mvura yaguye kuva batangiye kugeza basoje itarahita.

Ni isiganwa rya kabiri ry’uyu mwaka ryakiniwe mu Karere ka Musanze nyuma ya Northern Challenge yatwawe na Uwizeyimana Bonaventure utakiri mu Rwanda. Uyu mukinnyi ni we wenyine utakinnye uyu munsi muri batandatu bari bamaze gutwara amasiganwa atandatu aheruka, aho hari hategerejwe kureba utsinda iry’uyu munsi.

Ingimbi 46 n’abagore 17 ni bo babanje gusiganwa kuva saa 09:25, bazenguruka intera y’ibilometero 6.2 muri uyu Mujyi wa Musanze mu gihe abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23, bose uko bari 45 basiganwe nyuma y’iki cyiciro.

Bahagurukiye ndetse banasoreza kuri Restaurant La Paillote banyuze kuri ADEPR – Ku Musigiti mu Ibereshi - Mpenge - Sunrise School - Nyarubande - CPND Fatima - Police - WASAC - Virunga Hotel - La Paillote.

Abagore bakoze intera y’ibilometero 75.6 nyuma yo kuzenguruka inshuro 12, ingimbi zikora intera y’ibirometero 94.5 nyuma yo kuzenguruka inshuro 15 mu gihe abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23 bakoze intera y’ibirometero 113.4 nyuma yo kuzenguruka inshuro 18.

Bose bagowe cyane no gutakata ikorosi ryo mu Ibereshi ku Musigiti berekeza muri Mpenge mu gihe kandi n’akazamuko ko ku ishuri rya Sunrise katoroheye benshi mu bakinnyi.

Mugisha Samuel na Mugisha Moïse bayoboye isiganwa mu duce twinshi bazengurutse mbere y’uko Byukusenge Patrick abafata, bagafatanya kuriyobora.

Munyaneza Didier yatunguranye asiga aba bose ndetse abatanga ku murongo, yegukana isiganwa akoresheje amasaha abiri, iminota 35 n’amasegonda 25. Ni isiganwa rya kabiri uyu mukinnyi yegukanye muri Rwanda Cycling Cup 2019 nyuma ya Kivu Race yatwaye muri Nzeri.

Uwizeye Jean Claude ukina mu Bufaransa, ni we wabaye uwa kabiri mu gihe uwa gatatu yabaye Uhiriwe Byiza Renus waherukaga kwegukana Muhanga Circuit, aza akurikiwe na Nzafashwanayo Jean Claude, bose bari mu gikundi cy’abakinnyi 18 basizwe amasegonda icyenda n’uwa mbere.

Mu cyiciro cy’ingimbi, isiganwa ryegukanywe na Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs, wakoresheje amasaha abiri, iminota itatu n’amasegonda umunani, arushije iminota ibiri n’amasegonda 31 Bigirimana Jean Népo wa Kigali Cycling Club mu gihe Hategekimana Jean Bosco wabaye uwa gatatu, yarushijwe na Muhoza bakinana, iminota ibiri n’amasegonda 51.

Mu bagore, isiganwa ryegukanye na Ingabire Diane wa Benediction Club y’i Rubavu, wakoresheje amasaha abiri n’iminota itanu. Uyu mukobwa w’imyaka 18, amaze gutwara amasiganwa atatu ya Rwanda Cycling Cup yikurikiranya.

Izerimana Olive yabaye uwa kabiri, asizwe amasegonda atatu mu gihe uwa gatatu yabaye Mukundente Genéviève, na we ukinira Benediction y’i Rubavu.

Umuyobozi ushinzwe serivisi nziza muri Cogebanque, Mukabanana Théonestine, yavuze ko bashimishijwe no gusanga abanya-Musanze bishimira serivisi bagezwaho n’iyi banki zirimo iya Gisubizo Loan Express, aho bahabwa inguzanyo bitagombereye ingwate.

Ati "Nubwo hari mu mvura twaje kureba uko Abanya-Musanze bakiriye serivisi zacu zirimo Gisubizo Loan Express yashyiriweho abanyamishahara ndetse n’inguzanyo zo
kugura cyangwa kuvugurura inzu yo kubamo. Abo twaganiriye, batubwiye ko babyishimiye cyane kuba inguzanyo y’abanyamishara nta ngwate isaba.”

Rwanda Cycling Cup izasozwa tariki ya 7 Ukuboza 2019 hakinwa Kigali Challenge.

Cycling Cup kuri ubu yitabirwa n’amakipe 11, ni amarushanwa ngarukamwaka ategurwa na Ferwacy kuva mu 2015. Yashyizweho mu rwego rwo kongerera imyitozo n’ubunararibonye abakinnyi by’umwihariko abadakina mu Ikipe y’Igihugu batitabira amasiganwa menshi mpuzamahanga.

Rwanda Cycling Cup yongeye kugaruka i Musanze nyuma yo kuhakinira agace ka mbere
Isiganwa ryabaye mu mvura nyinshi
Kayishema Thierry wa Televiziyo Rwanda avuga aho isiganwa rigeze
Ingabire Diane yongeye kwigaragaza mu bagore
Muhoza Eric yatsinze mu ngimbi
Munyaneza Didier waherukaga kwegukana Tour du Sénégal yari afite icyizere mbere yo gutangira gusiganwa
Ruberwa Jean Damascène wa Nyabihu Cycling Cup
Abagabo bakuru n'abatarengeje imyaka 23 batangiye gusiganwa ubwo ingimbi n'abagore bari basoje
Uwizeye Jean Claude (iburyo) yagendaga mu gikundi cya mbere
Muhoza Eric yahembwe na Cogebanque
Iradukunda Diane ashyikirizwa igihembo cye na Skol
Munyaneza Didier asoma kuri champagne nyuma yo gutsinda isiganwa
Munyaneza wanabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23 yahembwe n'Umuyobozi w’Uruganda rwenga Ibinyobwa ‘Skol Brewery Ltd Rwanda’, Ivan Wulffaert na Munyankindi Benoît
Meya wa Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, ahemba Munyaneza Didier wegukanye Farmers Race
Umunyamabanga uhoraho wa FERWACY, Murenzi Emmanuel na Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque
Mugisha Moïse na Mugisha Samuel bayoboyeho isiganwa
Mu mvura nyinshi, Abanya-Musanze bashatse uko bareba isiganwa
Tuyishime Khalim ushinzwe Itangazamakuru muri SKOL afata ifoto y'abakinnyi ubwo basiganwaga
Munyaneza Didier ubwo yatsindaga Farmers Race i Musanze

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza