Munyaneza Didier yizeye ko Rwanda Nziza izaririmbwa muri Sénégal

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Ugushyingo 2019 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé, umukinnyi w’ikipe y’amagare ya Benediction Excel Energy, yizeye ko we na bagenzi bazarinda umwenda w’umuhondo yaraye yambaye muri Tour du Sénégal maze ku munsi wa nyuma w’iri siganwa hakazaririmbwa Rwanda Nziza.

Munyaneza w’imyaka 21 yaraye yambaye umwenda w’umuhondo nyuma yo kwitwara neza mu gace ka kabiri kakinwe kuri uyu wa Mbere, ashyiramo ikinyuranyo cy’iminota itatu n’amasegonda 20.

Uyu mukinnyi yavuze ko mu byamufashije kwitwara neza ari ugukurikiza amayeri we na bagenzi be bahawe n’Umutoza wa Benediction Excel Energy, Sempoma Félix ndetse hakiyongeraho ko inzira banyuzemo ari yo bari bakiniyemo ku Cyumweru.

Ati” Agace twakinnye ku Cyumweru ni ko twongeye gukina uyu munsi (ku wa Mbere) kuko twakinnye tugaruka. Ahantu twakinnye twari tuhazi, twavuze tuti reka turebe amahitamo y’umutoza ibyo atubwiye kuko we yasomaga umukino. Nasubiye inyuma ndamuvigisha, ambwira ko tubasatira babiri babiri,”

“Habanje kugenda Jimmy na Karadiyo, haza gukurIkiraho Yves, bagiye kubafata basa nk’aho bari kundeba, mpita njyana na Patrick turi babiri. Ndashimira ikipe yanjye muri rusange by’umwihariko Patrick [Byukusenge] uyu munsi yamfashije cyane, ni we twajyanye.”

Munyaneza Didier yavuze ko hamwe na bagenzi be bakinana muri Benediction bizeye gukomeza kurinda uyu mwambaro w’umuhondo, Rwanda Nziza ikazaririmbwa muri Sénégal.

Ati” Mfite ikipe ikomeye, mfite ikipe ifite ubushake, gahunda nta yindi ni ugutsinda by’umwihariko ishema ry’ikipe yanjye muri rusange n’Igihugu. Igihugu mbere na mbere, hakazaririmbwa Rwanda Nziza ku munsi wa nyuma, ni yo ntego.”

Tour du Sénégal yitabiriwe n’amakipe 11, irakomeza kuri uyu wa Gatatu hakinwa agace kayo ka gatatu, aho abakinnyi bazakora intera y’ibilometero 120 bava Ndangane berekeza i Nguéniène.

Kuri uyu wa Kabiri abakinnyi bahawe akaruhuko kugira ngo berekeza aho bazatangira ejo. Iri siganwa rya Tour du Sénégal rizasozwa ku Cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo hakinwe uduce turindwi.

Munyaneza Didier yaraye yambaye umwambaro w'umuhondo muri Tour du Sénégal
Munyaneza w'imyaka 21 yizeye ko Rwanda Nziza izaririmbwa muri Sénégal ku Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza