00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugisha Samuel yabaye umunyarwanda wa kane usinyiye ProTouch yo muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Ugushyingo 2021 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare “Team Rwanda”, Mugisha Samuel, yasinye umwaka umwe muri ProTouch yo muri Afurika y’Epfo, yiyongera ku bandi banyarwanda batatu bakinira iyi kipe.

Ku wa Gatanu, tariki ya 12 Ugushyingo 2021, ni bwo Mugisha Samuel yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa ProTouch yakiniye muri Tour du Faso yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi, aho yasoje isiganwa ryose ari ku mwanya wa 40 mu bakinnyi 68.

Mugisha Samuel wakiniraga Team LMP -la roche sur yon yo mu Bufaransa kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2020, yabaye Umunyarwanda wa kane uzakinira ProTouch mu 2022.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mugisha yavuze ko hari amahirwe yo kuguma mu Bufaransa, ariko ahitamo gusinya muri ProTouch.

Ati “Hari amahirwe yo kongera amasezerano hagati yanjye n’ikipe yo mu Bufaransa ariko nza kuvugana na ProTouch nasinyiye mu ijoro ryashize. Nabonye ko kuza muri ProTouch ari byo byangarurira amahirwe yo kongera kwigaragaza no gukina amarushanwa menshi y’ababigize umwuga.”

Yakomeje agira ati “Nabanje kuvugana n’abo mu Bufaransa kuko twari tubanye neza, nta gihindutse nari kuzasubirayo mu mwaka utaha, babasha kunyemera ko njya muri ProTouch.”

Agaruka ku kuba agiye gukinana na bagenzi be b’Abanyarwanda, Mugisha Samuel yagize ati “Ni byiza kuko bizadufasha. Nabyakiriye neza kuko bizadufasha kongera kubona abakinnyi bakomeye mu minsi iri imbere.”

Yiyongereye kuri Mugisha Moïse na Habimana Jean Eric bavuye muri Skol Adrien Cycling Academy (SACA) na Nzafashwanayo Jean Claude wakiniraga Benediction Ignite.

Mu bakinnyi 12 ikipe ya ProTouch izakoresha mu 2022 harimo Abanyafurika y’Epfo batandatu, Abanyarwanda bane, Umunya-Uganda umwe n’Umunya-Eritrea umwe.

Mugisha Samuel yazamukiye muri Benediction Club y’i Rubavu mu 2016, ayivamo yerekeza muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, aho yayikiniye imyaka itatu kugeza mu 2019.

Uyu musore uvuka ku Mukamira muri Nyabihu, ni we Munyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda ubwo yakinwaga bwa nyuma iri kuri 2,2 mu 2018.

Yari mu bakinnyi bane basiganwa ku magare bashoboraga kugira amahirwe yo kwitabira Imikino Olempike ya Tokyo 2020, ariko u Rwanda rubona umwanya umwe wa Mugisha Moïse.

Mu 2020, ni we mukinnyi rukumbi w’Umunyarwanda witabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye mu Mujyi wa Imola mu Butaliyani kuko abandi, bari imbere mu gihugu, bagowe no kubona ibyangombwa byo kujya mu Butaliyani bitewe na COVID-19.

Ubwo mugenzi we, Mugisha Moïse yegukanaga Grand Prix Chantal Biya yitabiriwe na Team Rwanda muri Cameroun mu 2020, Mugisha Samuel yasoje irushanwa ari ku mwanya wa gatandatu mu gihe yabaye umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi.

Mugisha Samuel yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri ProTouch
Mugisha Samuel yabaye umunyarwanda wa kane uzakinira ProTouch mu 2022
Habimana Jean Eric, Nzafashwanayo, Mugisha Moïse na Mugisha Samuel mu ikipe ya ProTouch ya 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .