Metkel yegukanye agace ka Kayonza-Kigali kanyuze ahazwi nko ku rukuta rw’ibigeragezo (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel, Manzi Rema Jules
Kuya 18 Ugushyingo 2017 saa 10:45
Yasuwe :
1 0

Umunya-Eritrea, Eyob Metkel, ukinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka, yegukanye agace ka gatandatu k’irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda, kareshya na kilometero 86 za Kayonza-Kigali, bikomeza guha amahirwe Umunyarwanda Areruya Joseph, yo gukomeza kwambara umwenda w’umuhondo kuko yaje ku mwanya wa Kabiri.

Eyob Metkel w’imyaka 24 yageze i Nyamirambo akoresheje isaha imwe, iminota 58 n’amasegonda 55, agabanya amasegonda atatu ku yo yarushwaga na Areruya Joseph waje umukurikiye.

Areruya Joseph yahagurutse i Kayonza ari imbere ku rutonde rusange aho yasigaga Eyob ho amasegonda 38 , yahise amanuka akagera kuri 35 nyuma y’agace kasorejwe i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu munya-Eritrea ni we umaze gutwara uduce twinshi muri Tour du Rwanda kuva mu 2009 kuko ako yatwaye uyu munsi kabaye aka gatanu. Aka gace (etape) kabaye aka 19 kegukanywe n’umukinnyi ukomoka muri Eritrea mu gihe Abanyarwanda bamaze kwegukana 16, umubare wujujwe na Uwizeyimana Bonaventure watwaye aka Nyamata-Rwamagana.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2017, abasiganwa bahagurutse i Kayonza saa 11h berekeza mu Mujyi wa Kigali mu gace kagufi kurusha utundi twose twari muri iri siganwa uyu mwaka ariko kari kagoye cyane kubera udusozi tukagize turimo ako kwa Mutwe i Nyamirambo kareshya na metero 500.

Mu gihe habura umunsi umwe ngo hamenyekane uwegukanye Tour du Rwanda ya 2017, agace kasojwe uyu munsi kasize icyerekezo cy’uzaryegukana hagati ya Areruya Joseph ukurikirwa na Eyob Metkel bakinana muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo bagomba kwisobanura kuri iki Cyumweru mu gace ka nyuma kazakinwa ku ntera ya kilometero 120 bazenguruka i Remera bahagurukiye imbere ya Stade Amahoro bagakomeza Kimironko, Kibagabaga na Nyarutarama.

Umwaka ushize nabwo byageze ku munsi wa nyuma Ndayisenga Valens arusha Eyob amasegonda 42; mu gukina agace ko kuzenguruka Kigali kegukanwe Okubamariam Tesfom n’ubundi uhari n’uyu mwaka akurikirwa na Eyob ariko kuko Ndayisenga yari yanze kubavaho bagera ku murongo bamusiga amasegonda atatu.

Amafoto y’abakinnyi bahembwa

Eyob Metkel yegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2017
Areruya Joseph aracyafite umwenda w'umuhondo
Abafana bari bafite ibyishimo by'ikirenga mbere y'uko abakinnyi batambuka bagana ku murongo basorejeho
Mebrahtom Natnael ukinira Ikipe y’Igihugu ya Eritrea yahawe igihembo cy’umukinnyi uza ku isonga mu baterera
Kuri Stade ya Kigali ahasorejwe isiganwa, abanyamujyi bakoze iyo bwabaga burira inkuta za stade ngo babone uko abakinnyi banyonga igare
Ruberwa mu byishimo by'ikirenga nyuma yo guhabwa icyayi na Rwanda Tea
Ruberwa Jean Damascene ukinira Club Benediction y'i Rubavu yahembwe nk'umukinnyi uzi guhatana cyane
Areruya aracyari ku isonga nk'umukinnyi mwiza w'Umunyafurika, igihembo gitangwa na RwandAir
Areruya Joseph yahembwe na RDB nk'Umunyarwanda witwaye neza
Cogebanque iri mu baterankunga b'imena ba Tour du Rwanda ndetse inafasha Les Amis Sportifs y'i Rwamagana

Uko abakinnyi batanu ba mbere bakurikirana mu gace ka Kayonza-Kigali:

1. Eyob Metkel (Dimension Data for Qhubeka): 1:58:55
2. Areruya Joseph (Dimension Data for Qhubeka): +0:03
3. Debretsion Aron (Eritrea): +0:08
4. Nsengimana Jean Bosco (Team Rwanda): +0:08
5. Main Kent (Dimension Data for Qhubeka): 0:11

Eyob Metkel yageze i Nyamirambo ari ku isonga

Eyob Metkel wegukanye agace ka Kayonza-Kigali ari ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange
Metkel yasoje akurikiwe na Areruya Joseph
Areruya Joseph yasoje agace ka Kayonza-Kigali ari ku mwanya wa kabiri
Areruya yijeje Abanyarwanda ko bazarara baririmbye Rwanda Nziza
Bamwe byabasabye kurira ibiti, abandi bajya hejuru y'inyubako kugira ngo barebe abasiganwa neza babitegeye
Abafana b'i Nyamirambo aho isiganwa ryasorejwe bari mu bicu

Urutonde rusange nyuma y’umunsi wa Gatandatu wa Tour du Rwanda 2017

1. Areruya Joseph (Dimension Data for Qhubeka)
2. Eyob Metkel (Dimension Data for Qhubeka)
3. Kangangi Suleiman (Bike Aid)
4. Nsengimana Jean Bosco (Team Rwanda)
5. Byukusenge Patrick (Team Rwanda)

UKO ISIGANWA RYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI:

13:00: Eyob Metkel yegukanye agace ka Kayonza-Kigali, ageze ku murongo ari kumwe na Areruya Joseph basanzwe bakinana muri Dimension Data.

Uko kwa Mutwe byari bimeze:

12:57: Hasigaye ibilometero bitanu ngo abasiganwa bagere ku murongo bari busorezeho.

-  Nk’ibisanzwe, abafana ni benshi i Nyabugogo.

Umuhanda wa Nyabugogo mbere y'uko abasiganwa batangira guterera Kimisagara

12:50: Amagare muri aka kanya ageze i Nyabugogo azamuka yerekeza Kimisagara. Ni mu gihe abanyamakuru bo barenze kwa Mutwe berekeza i Nyamirambo aho bari busoreze.

12:45: Kugeza ubu, intera iri hagati y’abari imbere n’igikundi ni amasegonda 16.

12:40: Ruberwa Jean na Uwizeyimana Bonaventure bari imbere.

12:35: Amanota y’agasozi ka kabiri atwawe na Mebrahtom. Kugeza ubu, abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 63.6 muri 86 by’agace ka Gatandatu gasorezwa i Nyamirambo.

12:30: Umunya-Eritrea, Natnael Mebrahtom, acitse Ruberwa. Ubu ni we uyobowe wenyine mu gihe bari hafi kugera ku Kibagabaga.

12:25: Abasiganwa batangiye guterera agasozi kareshya na kilometero bahereye kuri Kigali Parents School. Ni mu gihe imodoka zirimo abanyamakuru bari muri iri rushanwa ziri imbere zo zigeze Kibagabaga.

-  Amashusho agaragaza uko biba byifashe iyo abasiganwa bari kuzamuka kwa Mutwe ahazwi nk’agasozi k’ibigeragezo muri iri rushanwa.

-  Amateka agaragaza ko uyobora urutonde rusange nyuma y’agace gasorezwa i Nyamirambo abasiganwa banyuze kwa Mutwe aba afite amahirwe yo gutwara Tour du Rwanda. Ndayisenga Valens aheruka kubikora mu mwaka ushize wa 2016 ndetse na Nsengimana Jean Bosco mu 2015.

Simon Pellaud wegukanye agace ka Nyanza-Rubavu yari afite akanyamuneza ubwo yasiganwaga mu mihanda ya Kayonza-Kigali
Abakinnyi bagendera mu gikundi mu gace ka Kayonza-Kigali
Abasiganwa baba bagendera ku muvuduko wo hejuru cyane

12:20: Ibihe bisigaye biri hagati ya Peloton na babiri bari imbere ubu bimaze kugera ku munota n’amasegonda 40.

12:10: Umunya-Eritrea, Natnael Mebrahtom na Jean Damascene Ruberwa muri aka kanya ni bo bari imbere mu gihe abanyonzi bageze i Kabuga. Basize igikundi kibakurikiye umunota n’amasegonda 30.

Ruberwa (wafotowe kuri uyu wa Gatanu ubwo abasiganwa bari bageze i Rwamagana), ubu ari mu bari imbere

12:05: Muri aka kanya twe tugeze i Rugende, amagare yo aracyari inyuma gato ariko ari ku muvuduko uhambaye. Nta gihindutse, abanyonzi bari bube bahatanira guterera kwa Mutwe ku Kimisagara ahagana saa saba z’amanywa.

Nsengimana Jean Bosco niwe uri ku isonga mu kuzamuka imisozi kugeza ubu

12:00: Hagati aho, kubera ikibazo cy’ihuzanzira, kubona amakuru muri aka kanya biragoranye kuko radiyo y’irushanwa iba itanga amakuru mu modoka abanyamakuru bagendamo ntiri kumvikana neza.

-  Icyo wamenya kugeza ubu ni uko Nsengimana Jean Bosco ari we uza imbere ku rutonde rusange mu bijyanye no gusiganwa ahaterera. Ahigitse kuri uyu mwanya Edward Greene wa Team Lowestrates.Ca.

11:50: Nsengimana Jean Bosco yegukanye agace ka mbere k’ahazamuka ka Ntunga. Ubu abanyonzi bamaze kugenda ibilometero 24.3.

11:45: Abanyonzi bari muri Rwamagana aho ubu bageze Ntunga.

11:40: Batanu bari imbere kugeza ubu ni Aron Debretsion, Gasore Hategeka, Stephen Keeping, Azzedine Lagab na Adne van Engelen

-  Ahazwi nko kwa Mutwe i Nyamirambo, tariki 19 Ugushyingo 2016, ubwo bavaga i Musanze berekeza i Kigali, Valens Ndayisenga yaranyonze yanikira abandi.

Mu 2016, Ndayisenga Valens yageze i Nyamirambo ari uwa mbere ubwo bari bavuye i Musanze

-  Hagati aho, Stefan de Bod‏ ukinira Dimension Data uri mu bitabiriye iri siganwa, yujuje isabukuru y’imyaka 21 y’amavuko. Bagenzi be bamukoreye ibirori bamwifuriza gukomeza gutera imbere.

Stefan de Bod yujuje imyaka 21 ari mu Rwanda

11:15: Umunya-Kenya, Andrew Kimutai , ni we ubimburiye abandi mu gusatira ajya imbere. Nyuma y’akanya gato, abandi barimo Natnael Mebrahtom, Jean Claude Uwizeye na Cameron Mcphedan na bo bahise bamukurikira.

11:03: Abasiganwa batangiye kubarirwa ibihe bari bukoreshe.

11:00: Abasiganwa barahagurutse bagiye kwerekeza mu Mujyi wa Kigali i Nyamirambo aho agace ka Gatandatu kagiye gusorezwa. Baturutse muri rond point ya Kayonza aho bagiye kugenda ikilometero 1,2 mbere yo gutangira kubarirwa ibihe bageze imbere ya Dereva Hotel.

- Uyu munsi abasiganwa barahabwa amanota ku dusozi tune turimo ako kwa Mutwe kareshya na metero 500. Ndayisenga Valens ni umwe mu bitezwe cyane muri aka gace kuko akunze kuhazamuka ari ku isonga.

10:30: Abakinnyi bageze i Kayonza aho bagiye guhagurukira basiganwa mu gace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2017. Batangiye kwishyushya banyonga ahantu hagufi mbere yo guhaguruka.

Tour du Rwanda iri kuba ku nshuro ya cyenda kuva ibaye mpuzamahanga mu 2009, yari yitabiriwe n’abakinnyi 73 gusa uko bakinaga uduce dutandukanye niko bamwe bagendaga bamanika amaboko kugeza ubu hakaba hasigayemo 62 gusa.

Iminsi itandatu irashize Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bareba ibirori ngarukamwaka bya Tour du Rwanda byatangiriye mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru gishize mu gace kabanza kazwi nka “Prologue” hakurikira ab’i Huye mu gace kavaga i Kigali; ab’i Rubavu mu gace kari kahagurukiye i Nyanza; ab’i Musanze abasiganwa bavuye i Rubavu.

Iri siganwa ryakomeje ryerekeza i Nyamata abasiganwa bavuye i Musanze, riva i Nyamata ryerekeza i Rwamagana mbere y’uko kuri uyu wa Gatandatu saa 11:00 abakinnyi bahagurutse i Kayonza berekeza mu Mujyi wa Kigali mu gace kareshya na kilometero 86 ari nako kagufi muri Tour du Rwanda 2017.

Abasiganwa baranyura i Ntunga, Nyagasambu na Rugende, bahinguke kuri Kigali Parents School, Kimironko, Kibagabaga, Kabuga ka Nyarutarama, Kagugu, ULK, Kinamba, Yamaha, Nyabugogo bazamuke Kimisagara. Barava Kimisagara bakomereze ku muhanda w’amabuye wo kwa Mutwe ahazwi nka “Mur de Kigali” benshi bagereranya n’ “agasozi k’ibigeragezo” kubera uburyo kagora benshi cyane cyane abanyamahanga dore ko hari n’abo hananira guterera amagare bakayashyira ku mutwe. Aka gace karasorezwa imbere ya Stade ya Kigali.

Mu gihe Areruya Joseph akomeje kuza ku isonga mu bakinnyi bayoboye isiganwa aho arusha Eyob Metkel bakinana muri Dimension Data for Qubeka yo muri Afurika y’Epfo amasegonda 38, byitezwe ko uyu munsi ashobora kuza gukora cyane kugira ngo asoze ari imbere abe yanongera ikinyuranyo n’uyu Munya-Eritrea umukurikiye mbere y’uko bakina umunsi wa nyuma.

Eyob yakomeje kugaragaza ko nubwo ari uwa kabiri kandi harimo ikinyuranyo gito hagati ye na Areruya, adashaka kuba yahangana na we ngo amwambure umwenda w’umuhondo ahubwo yashimangiye ko ashaka kumufasha kuwugumana ndetse mu gace kakinwe kuri uyu wa Gatanu kavaga i Nyamata gasorezwa i Rwamagana, bageze ku murongo bakurikiranye, Areruya ari uwa gatandatu undi ari uwa karindwi.

Abakinnyi 15 ba mbere ku rutonde rusange nyuma y’umunsi wa Gatandatu wa Tour du Rwanda:

1. Areruya Joseph (Dimension Data for Qhubeka) 15:24:11

2. Eyob Metkel (Dimension Data for Qhubeka) +0:38

3. Kangangi Suleiman (Bike Aid) +1:16

4. Pellaud Simon (Team Illuminate) +1:33

5. Nsengimana Jean Bosco (Team Rwanda) +2:00

6. Byukusenge Patrick (Team Rwanda) +2:44

7. Ndayisenga Valens (Tirol Cycling Team) +2:54

8. Okubamariam Tesfom (Eritrea) +3:02

9. Jeannes Matthieu (Team Haute Savoie - Auvergne Rhône Alpes) +3:03

10. Munyaneza Didier (Team Rwanda) +3:06

11. Holler Nikodemus (Bike Aid) +5:21

12. Main Kent (Dimension Data For Qhubeka) +5:57

13. Kipkemboi Salim (Bike Aid) +6:21

14. Uwizeye Jean Claude (Team Rwanda) +7:28

15. Van Engelen Adne (Bike Aid) +7:53

Abanyonzi bitegura guhaguruka mu Mujyi wa Kayonza berekeza i Kigali
Abafana bo mu Burasirazuba bazindukiye ku mihanda biteguye kureba abasiganwa
Abasore ba Algeria bariteguye bihagije...
Eyob Metkel na Mugisha Samuel bakinana muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo mbere yo guhaguruka berekeza i Kigali
Umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Sterling Magnell, ati “amahoro n’urukundo” kuri mwese

Amafoto: Niyonzima Moise, Mazimpaka Jean Pierre na Mugwiza Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza