LIVE: Tour du Rwanda yerekeje iy’Ibirunga ku isoko Mugisha na bagenzi be bavomaho (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel, Manzi Rema Jules
Kuya 10 Kanama 2018 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Ku munsi wa gatandatu wa Tour du Rwanda 2018, abasiganwa bahagurutse i Rubavu aho bazenguruka inshuro enye mu mujyi mbere yo gufata umuhanda werekeza munsi ya Parike y’Ibirunga mu Kinigi ahari ikigo cya "Africa Rising Cycling Center" kibamo, kikanitorezwamo abakinnyi b’umukino w’amagare mu Rwanda.

Uduce dutanu tumaze gukinwa muri Tour du Rwanda twari dukomeye by’umwihariko tune duheruka twari indyankurye kuri Mugisha Samuel uri imbere ku rutonde rusange. Uyu musore w’imyaka 21 afite akazi katoroshye ko kurinda umwenda w’umuhondo yambaye akaba asigaje utundi dutatu kugira ngo agere ikirenge mu cy’Abanyarwanda bamaze kwegukana iri siganwa kuva ryaba mpuzamahanga mu 2009 barimo Ndayisenga Valens, Nsengimana Jean Bosco na Areruya Joseph.

Mu duce dutatu dusigaye, kamwe katangiriye i Rubavu kuri uyu wa Gatanu karasorezwa mu Kinigi ku ntera ya kilometero 108,5, ni ahantu harimo imisozi itatu iza gutangirwa amanota ku mukinnyi uzamuka kurusha abandi.

Ni agace Mugisha na bagenzi be bari gukinira amakipe yo mu Rwanda bagomba kwigaragarizamo cyane kuko ari mu mihanda bitorezamo buri munsi ariko kataza kuborohera ahanini kubera n’ikipe ya Pays des Olonnes Cycliste Côte de Lumière (POCCL) yo mu Bufaransa iyoboye kugeza ubu mu makipe yose, ifite Abanyarwanda Ndayisenga Valens na Uwizeye Jean Claude na bo bahazi kandi bakomeye cyane.

Abandi bakinnyi bo kwitega muri aka gace ni ab’ikipe ya Team Embrace The World bigaragara ko yitabiriye isiganwa idafite intego nyamukuru yo kuryegukana ahubwo ishaka gutwara uduce (etapes) dore ko muri dutanu tumaze gukinwa yegukanyemo dutatu harimo tubiri tw’Umudage Julian Hellmann (Huye- Musanze na Karongi-Rubavu) n’aka Rugg Timothy ka Musanze-Karongi.

UKO ISIGANWA RIRI KUGENDA:

12:48: Abakinnyi bari imbere bageze mu bilometero bitanu ngo basoze. Basize igikundi ho iminota itatu n’amasegonda icyenda.

-  Mu isaha ya kabiri, abakinnyi bagenderaga ku muvuduko w’ibilometero 30 ku isaha. Uwa mbere arasesekara mu Kinigi saa sita na 58.

-  Hasigaye ibilometero 25 ngo abasiganwa bagere mu Kinigi. Abakinnyi barindwi basize igikundi ho iminota itatu n’amasegonda 30.

12:10: Mu gihe abakinnyi bari kuzamuka imisozi ya Nyabihu binjira muri Musanze, abagera kuri barindwi barimo Umunyafurika y’Epfo, Julius Jayde, Faurie James, Buru Temesgen, Nsengimana Bosco, Azzedine Lagab, Manizabayo Eric na Desalegn Temalew bari imbere. Basize igikundi kirimo Mugisha Samuel ho amasegonda 56.

-  Tour du Rwanda iri kuba ku nshuro ya 10 yatangiye ku Cyumweru, tariki ya 5 Kanama izasozwa ku wa 12 Kanama 2018. Amakipe 16 ni yo yitabiriye iri siganwa rizazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu ku ntera y’ibilometero 948.6 mu minsi umunani.

11:48: Hasigaye ibilometero 48 ngo abasiganwa bagere mu Kinigi. Ndayisenga Valens na Munyaneza Didier igikundi cyahise kibafata. Abakinnyi barindwi ni bo bayoboye.

11:35: Abakinnyi basoje ibilometero 50. Ndayisenga Valens na Munyaneza Didier baratatse, bavuye mu gikundi.

11:25: Imodoka zitwaye abanyamakuru zigeze kuri Shaba. Abafana ni benshi cyane ku muhanda, biganjemo abafite ibyapa by’abakinnyi bakunda. Bari kuririmba indirimbo zumvikanisha ko biteguye kubakira.

-  Abanyarwanda begukanye amanota ya mbere y’ahazamuka mbere yo kugera ku Nyundo

Ndayisenga Valens wa POC Côte de Lumière yaje imbere, yakurikiwe na Mugisha Samuel unafite umwenda w’umuhondo na Munyaneza Didier uzwi nka ‘‘Kylian Mbappé’’

-  Mu isaha ya mbere y’agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2018, abakinnyi bagendeye ku muvuduko w’ibilometero 39 ku isaha.

11:03: Abakinnyi basoje kuzenguruka inshuro enye muri Rubavu. Batangiye kuzamuka bagana i Musanze mu gace kiganjemo ahantu hazamuka. Biteganyijwe ko basoreza mu Kinigi ahagana saa 12:49 nibagendera ku muvuduko w’ibilometero 39 ku isaha.

-  Tour du Rwanda 2018 izatwara asaga miliyoni 500 Frw, yatewe inkunga na MINISPOC, RDB, Skol, Cogebanque, RwandaAir, Rwanda Tea, Prime Insurance, SP, Inyange LTD, RMC (Rwanda Motorcycle Company), Rwanda Foam Ltd, Ameki Color, Polisi y’Igihugu, Komite Olempike na Sebamed.

-  Abafana ku muhanda uva mu Mujyi wa Rubavu werekeza Mahoko ni benshi. Umukino w’amagare uri mu ikunzwe mu Rwanda.

10:39: Abakinnyi bamaze kuzenguruka inshuro eshatu. Le Claire Bryan wa POC Côte de Lumière na Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Club w’i Rubavu ni bo bayoboye igikundi.

10:27: Abakinnyi bazengurutse agace ka kabiri mu Mujyi wa Rubavu, baracyari mu gikundi.

-  Abasiganwa barazenguruka mu Mujyi wa Rubavu inshuro enye ku ntera y’ibilometero 7.7.

10:15: Mu kuzenguruka ku nshuro ya mbere Abanyarwanda batatu barimo Mugisha Samuel ufite umwenda w’umuhondo ni bo bari imbere y’igikundi.

10:00: Abakinnyi bahagurutse berekeje mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze. Batangiye kubarirwa ibihe bageze imbere y’Ibiro by’Akarere ka Rubavu nyuma y’urugendo rw‘ikilometero kimwe na metero 500.

9:50: Abakinnyi biteguye gusiganwa mu gace kiganjemo imisozi, batangiye kugera ku murongo aho bahagurukiye.

Ruberwa Jean Damascène w'imyaka 21 akinira Team Rwanda
Hakizimana Sept (ibumoso) na Rugamba Janvier ba Les Amis Sportifs baganira mbere yo guhaguruka. Ikipe bakinira iterwa inkunga na Banki y'Ubucuruzi ya cogebanque
Hadi Janvier ni we ufite umwambaro w'umukinnyi uzi kuvuduka cyane ahatambika (sprint)
Umutoza wa Benediction, Sempoma Felix ajya inama n'abakinnyi mbere yo guhaguruka mu Karere ka Rubavu
Mugisha Samuel mbere yo guhaguruka mu Karere ka Rubavu
Uwizeyimana Bonaventure ukinira Benediction Club y'i Rubavu iterwa inkunga na Skol
Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo na Munyaneza Didier bishyushya mbere yo guhaguruka mu Mujyi w'abanyabirori i Rubavu
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy), Bayingana Aimable na Mugisha Samuel mbere y’iminota mike ngo agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda gatangire
Umushyushyarugamba w'aho Tour du Rwanda itangirira mu duce twose
Julius Jayde ukinira Ikipe y'Igihugu ya Afurika y'Epfo asinya mbere yo guhaguruka
Abakinnyi bishyushya mbere yo guhaguruka berekeza mu gace gasorezwa mu Kinigi muri Pariki y'Ibirunga
Aho amagare yatangiriye kuri Avenue de l'Umuganda, umutekano wo mu muhanda ucunzwe neza na Polisi y'Igihugu
Ndayisenga Valens ati "Niteguye kuzamuka mu Birunga"

9:00: Abakinnyi 68 basigaye muri Tour du Rwanda 2018 bageze aho bahagurukira kuri Avenue de l’Umuganda. Babanje kurebwa imyirondoro yabo, gusinya no kwishyushya mbere yo guhaguruka.

-  Mu gitondo cyo ku wa 10 Kanama 2018, abakinnyi bitabiriye Tour du Rwanda bagiye gusiganwa mu gace ka gatandatu ku ntera y’ibilometero 108.5. Barahagurukira mu Mujyi wa Rubavu berekeza mu Kinigi mu Karere ka Musanze aho basoreza.

Mugisha yifitiye icyizere na bagenzi be bamuri inyuma

Tour du Rwanda icyenda zimaze kuba, enye zegukanywe n’Abanyarwanda ariko ebyiri gusa ni zo batwaye bakinira u Rwanda kuko izindi, yaba iya 2016 ya Ndayisenga Valens n’iya 2017 ya Areruya Joseph bazegukanye bakinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.

Iyi kipe ni nayo Mugisha akinira ariko muri iyi Tour du Rwanda 2018 bitewe n’uko Dimension Data ititabiriye, Team Rwanda yasabye ko yaza kuyikinira ahabwa uburenganzira akaab ariwe kapiteni w’Ikipe y’Igihugu bivuze ko aramutse agumanye umwenda w’umuhondo kugera ku munsi wa nyuma, waba ariwo wa mbere ugumye mu Rwanda kuva mu 2015 ubwo Nsengimana Jean Bosco yawegukanaga.

Nyuma yo gusoza agace ka gatanu ari ku mwanya wa karindwi ariko asizwe amasegonda atatu na Hellmann Julian wa mbere ariko akagumishamo amasegonda 21 arusha Uwizeye Jean Claude umukurikiye, Mugisha yatangaje ko yifitiye icyizere ko azakomeza kwambara uyu mwambaro afatanyije na bagenzi be n’ubwo ushakwa na benshi.

Yagize ati “Ndashimira Abanyarwanda mbabwira ko dukomeje gufatanya. Icyizere kiracyahari cyo gutwara Tour du Rwanda.”

Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange nyuma y’uduce dutanu:

1. MUGISHA Samuel wa Team Rwanda 16h35’30’’
2. UWIZEYE Jean Claude wa POC Cote de Lumière 16h35’51’’
3. HAILEMICHAEL Mulu wa Ethiopia 16h35’54’’
4. LOZANO RIBA David wa Team Novo Nordisk 16h37’20’’
5. DORING Jonas wa Team Descartes Romandie 16h37’43’’
6. NDAYISENGA Valens wa POC Cote de Lumière 16h37’46’’
7. HELLMANN Julian wa Team Embrace the World 16h38’01’’
8. MUNYANEZA Didier wa Team Rwanda 16h38’32’’
9. LAGAB Azzedine wa Groupement Sportif Des Petroliers 16h38’34’’
10. TEMALEW Bereket Desalegn wa Ethiopia 16h40’08’’

-  Incamake ku Karere ka Rubavu aho abakinnyi bahataniye Tour du Rwanda bahagurukiye

Akarere ka Rubavu kari muri dutanu tubarizwa mu Ntara y’Uburengerazuba, kagizwe n’imirenge 12, ku ntera ya kilometero 388 km n’abaturage 403 662 nkuko ibarura ryo mu 2012 ryabigaragaje.

Rubavu itera imbere mu mfuruka zose bitewe n’ibyiza nyaburanga birimo Ikiyaga cya Kivu gikurura ba mukerarugendo bahasura umunsi ku wundi n’ibindi bikorwa by’ishoramari bihashinga imizi.

Aka karere kakira umubare munini ushingiye ku rujya n’uruza rw’abanyura ku mipaka iyihuza n’Umujyi Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abaturuka mu tundi duce tw’igihugu baje kugafatiramo akayaga gaturuka mu Kiyaga cya Kivu, kwidagadurira ku mucanga no kunanurira imitsi ku Mashyuza.

Rubavu ikora ku nkengero z’Ikivu ifite amahirwe ku bukerarugendo ndetse n’ishoramari ryambukiranya imipaka rihuriza hamwe abarenga ibihumbi 45 banyura kuri Petite Barrière buri munsi n’ibihumbi umunani bambukira kuri Grande Barrière.

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza

Article (109251) visits: 4; popularity: 6 Re-process this page