La Tropicale Amissa Bongo: Uwizeyimana yazamutseho imyanya ibiri ku rutonde rusange

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 17 Mutarama 2018 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’agace ka kabiri k’irushanwa mpuzamahanga rya La Tropicale Amissa Bongo rizenguruka Gabon, Uwizeyimana Bonaventure yazamutse imyanya ibiri ku rutonde rusange agera ku wa 16 arushwa amasegonda 14 gusa n’Umudage Carstensen Lucas ukomeje kuyobora abandi.

Kuri uyu wa Kabiri, abitabiriye iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi muri Afurika ndetse rikaba ariryo rukumbi riri ku rwego rwa 2.1, basiganwaga mu gace ka kabiri bava ahitwa Ndendé bajya Fougamou hareshya na kilometer 173.

Aka gace kegukanywe n’Umunya-Australia Jones Brenton ukinira ikipe ya Delko Marseille Provence KTM yo mu Bufaransa akoresheje amasaha 4:03’:25” ariko abinganya n’abagera kuri 75 baje bamukurikiye barimo Abanyarwanda batatu, Uwizeyimana Bonaventure wa 21, Munyaneza Didier wa 39 na Ukiniwabo Jean Paul Rene wa 47.

Kuza mu bakinnyi bitwaye neza muri aka gace byafashije Uwizeyimana kuzamuka imyanya ibiri ku rutonde rusange aba uwa 16 arushwa amasegonda 14 gusa n’Umudage, Carstensen Lucas umaze gukoresha amasaha 7:45’:03”.

Abandi basore b’u Rwanda baza imbere ni Munyaneza na we wazamutse imyanya ibiri ajya ku wa 31, Areruya Joseph wazamutse umwanya umwe afata uwa 38, Ukiniwabo Jean Paul René wa 43, Ndayisenga Valens wa 49 na Ruberwa Jean wa 66 ku rutonde rusange ruriho abakinnyi 86.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama barakina agace ka gatatu, aho bahaguruka i Fougamou bagasoreza i Lambaréné ku ntera y’ibilometero 114, aka kakaba ari na ko gace kagufi kurusha utundi twose muri turindwi bazakinamo.

Abakinnyi mbere yo gutangira agace ka kabiri
Iri rushanwa ni ryo rikomeye muri Afurika kugeza ubu rinitabirwa n'amakipe yabigize umwuga ku Isi
Umunyarwanda Ruberwa Jean nubwo atasoje mu b'imbere ariko yari yakoze cyane mu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza