Jones Brenton yegukanye agace ka gatanu muri La Tropicale Amissa Bongo, Areruya aracyayoboye

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 19 Mutarama 2018 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Umunya-Australia Brenton Jones ukinira ikipe ya Delko–Marseille Provence KTM yegukanye agace ka gatanu k’Isiganwa rya La Tropicale Amissa Bongo ribera muri Gabon kavaga Oyem kerekeza Ambam ku ntera ya kilometero 141, Umunyarwanda Areruya Joseph akomeza kuza ku isonga ku rutonde rusange.

Brenton w’imyaka 26 yegukanye agace ka Gatanu k’iri siganwa rya mbere muri Afurika nyuma yo gutwara aka Kabiri aho abasiganwa bavaga Ndendé bajya Fougamou ku bilometero 173, icyo gihe yakoresheje 4:03:25.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Mutarama 2017, Brenton yaje imbere nyuma yo guhigika Umunya-Algeria Reguigui n’Umutaliyani Nocentini ubwo bari bageze ku musozi wa nyuma habura ibilometero bike ngo bagere ku murongo wo gusorezaho.

Ku rutonde rusange ari ku mwanya wa gatanu mu gihe Areruya Joseph wegukanye agace ka Kane ari we ukiri ku isonga nubwo uyu munsi atabashije gusoza mu bakinnyi batanu ba mbere. Akurikiwe na Holler Nikodemus ubarizwa muri Bike Aid yo mu Budage.

Areruya Joseph uyoboye iri siganwa ribura uduce tubiri ngo risozwe yanditse amateka yo kuba Umunyafurika wa cumi wegukanye agace muri La Tropicale Amissa Bongo iri kuba ku nshuro yayo ya 13.

Mu Banyarwanda bitabiriye iri siganwa, Uwizeyimana Bonaventure ni we wari ufite agahigo ko kwegukana igihembo cy’umunsi, amateka yanditse muri La Tropicale Amissa Bongo ya 2014.

Uwizeyimana Bonaventure na mugenzi we Ndayisenga Valens bagize ikibazo mu nzira baragwa bituma bahita basezera mu irushanwa.

Uduce dusigaye gukinwa muri La Tropicale Amissa Bongo 2018:

Agace ka 6: Tariki 20 Mutarama 2018: Bitam – Oyem, Km 115

Agace ka 7: Tariki 21 Mutarama 2018: Bikélé – Libreville, Km 140

Jones Brenton yegukanye agace ka gatanu muri La Tropicale Amissa Bongo
Areruya Joseph n’Umutoza we Sempoma Felix nyuma yo kwegukana agace ka Kane muri La Tropicale Amissa Bongo
Areruya Joseph aracyambaye umwambaro w'umuhondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza