00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe Patrick wari umukinnyi usiganwa ku magare yaguye mu mpanuka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Ishimwe Patrick wari umukinnyi w’amagare wakiniraga Club ya Cine Elmay, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu azize impanuka.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Ishimwe, yaguye mu mpanuka yakoreye mu Karere ka Kamonyi, ubwo yari mu myitozo.

Minisitiri wa Siporo, Mimosa Munyangaju Aurore, abinyujije kuri twitter, yihanganishije umuryango w’uyu mukinnyi ndetse n’umuryango mugari w’abakurikirana umukino w’amagare.

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda na ryo ryatangaje aya makuru riboneraho kwihanganisha umuryango n’abakunzi b’uyu mukino muri rusange.

Ishimwe Patrick yaguye mu mpanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .