Inkomoko y’umwambaro w’umuhondo uhabwa abakinnyi bitwaye neza mu magare

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 14 Werurwe 2018 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

Imyaka 150 irashize habayeho irushanwa rya mbere ry’Umukino wo gusiganwa ku magare rya “Park of Saint-Cloud” ryabereye i Paris mu Bufaransa mu 1868 abasiganwa banyonga metero 1 200.

Uwaryegukanye nta mwambaro runaka yigeze yambikwa ariko kuri ubu hirya no hino ku Isi utsinze isiganwa hari umwambaro wihariye ahabwa, uwamamaye cyane ukaba ari uw’umuhondo.

‘Tour du Rwanda’ ni rimwe mu masiganwa uyoboye abandi mu bihe kuva ku munsi waryo wa mbere kugera ku wa nyuma agaragazwa no kuba yambaye umwenda w’umuhondo ndetse buri mukinnyi w’igihangange aba arwanira gutanga abandi kuwambara cyangwa bamwe bakenda kuvamo ibihaha bashaka kuwambura uwufite.

Inkomoko y’uyu mwambaro

Ku Isi hari amasiganwa atatu akomeye kurusha andi mu gusiganwa ku magare arimo Tour de France aho uyoboye abandi yambara umwenda w’umuhondo, Giro d’Italia aho yambara umwenda wa ‘pink’ na Vuelta a España aho yambara umwenda utukura.

Muri aya mabara yose akoreshwa, iryamamaye cyane ku Isi ni iry’umuhondo ndetse uretse muri Tour de France, rinakoreshwa mu yandi masiganwa akomeye ku Isi yemewe na ‘UCI World Tour.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye, Tour de France itangira mu 1903 nta mwenda wihariye wabagaho wagenerwaga umukinnyi uyoboye abandi.

Mu 1919 muri Tour de France ya mbere nyuma y’intambara ya mbere y’Isi, nibwo Henri Desgrange wari umuyobozi w’ikinyamakuru L’Auto cyo mu Bufaransa aricyo cyaje guhinduka L’Équipe (cyatangije Tour de France), yashatse uko umukinnyi uyoboye abandi yajya agira ikimuranga cyihariye.

Nubwo bikunda kuvugwa ko Desgrange yatoranyije ibara ry’umuhondo ashingiye ku kuba icyo gihe ikinyamakuru yayoboraga cyarasohokaga ku mpapuro nazo z’umuhondo, iki kinyamakuru gitangaza ko mu bushakashatsi cyakoze, ibi atari ukuri.

Kivuga Desgrange yafashe icyemezo cyo gushaka umwambaro udasa n’iy’abandi, uzajya wambarwa n’umukinnyi uyoboye mu bihe, habura igihe gito ngo Tour de France 1919 itangire. Icyo gihe yari akeneye imipira 36 iri mu ngano zitandukanye ku buryo umukinnyi wese waba ari imbere yabona umukwira neza.

Agiye kuyigura aho yabashije gusanga imipira 36 yo mu ngano yifuzaga, yasanze iyaboneka iri mu mabara y’umuhondo bitewe n’uko n’igihe cyari cyegereje ngo isiganwa ritangire, aba ariyo agura ikoreshwa kuva ubwo muri Tour de France ndetse uko imyaka yagiye yigira imbere, utangira no gukoreshwa mu yandi masiganwa hirya no hino ku Isi harimo n’u Rwanda.

Hari n’indi myambaro yihariye nk’uw’icyatsi kibisi uhabwa umukinnyi wegukanye amanota menshi mu gace n’irushanwa ryose, uzamuka kurusha abandi wambikwa umupira w’umweru urimo ibara ritukura n’indi.

Nubwo kwambara umwambaro w’umuhondo mu isiganwa ari ishema ku mukinnyi ndetse bituma ahora mu mateka, hari n’ibihembo mu mafaranga biwuherekeza, hakiyongeraho amanota no kuba byafasha umukinnyi n’ikipe ye kubona abaterankunga babaha akayabo.

Buri mukinnyi w'igihangange aba arwanira kwambara umwenda w'umuhondo
Chris Froome wegukanye Tour de France umwaka ushize yahawe agera ku bihumbi 500 by'ama-Euro
No muri Tour du Rwanda, umukinnyi wa mbere agaragazwa n'umwenda w'umuhondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza