Ingengabihe ya Shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare izabera mu Rwanda

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 3 Mutarama 2018 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kwakira shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare bikaba byamaze kwemezwa ko izabera mu mihanda yo mu Karere ka Kicukiro hagati ya tariki 13 na 18 Gashyantare 2018.

Shampiyona ya Afurika ni rimwe mu masiganwa akomeye cyane anitabirwa n’ibihangange mu kunyonga igare ku mugabane. Yaherukaga kubera mu Rwanda mu 2010 ubwo yegukanwaga n’Umunya-Eritrea, Daniel Teklehaimanot.

Nk’uko Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (Ferwacy) ryabitangaje, shampiyona y’uyu mwaka iteganyijwe hagati ya tariki 13 na 18 Gashyantare ikazakinirwa mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro.

Ibirori byo gufungura irushanwa ku mugaragaro bizaba tariki 13 Gashyantare, tariki kuwa 14 hakinwe isiganwa rya mbere mu byiciro byose birimo ingimbi n’abangavu bazakora ibilometero 18,6; abagore n’abagabo n’abatarengeje imyaka 23 bazakora ibilometero 40 bose basiganwa n’ibihe nk’ikipe.

Hazakurikiraho amasiganwa y’umuntu ku giti cye asiganwa n’ibihe tariki 15 Gashyantare, ingimbi n’abangavu bakazakora ibilometero 18,6 na ho abagore, abagabo n’abatarengeje imyaka 23 bakazakora ibilometero 40.

Abakinnyi bazagira ikiruhuko cy’umunsi umwe, kuwa 16 Gashyantare, kuwa 17 hatangire amasiganwa yo mu muhanda ku ngimbi, abangavu n’abagore.

Isiganwa muri rusange rizasozwa tariki 18 Gashyantare hasiganwa mu muhanda abagabo batarengeje imyaka 23 n’abakuru bazenguruka Kicukiro.

Abakunzi b'umukino w'amagare bagiye kongera kwishima bakurikira shampiyona ya Afurika izabera mu mihanda ya Kicukiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza