Imbamutima za Uwizeyimana Bonaventure nyuma yo kwegukana agace ka mbere ka Rwanda Cycling Cup 2019 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Nyakanga 2019 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kwegukana agace ka mbere ka Rwanda Cycling Cup 2019 kiswe Northern Challenge mu Mujyi wa Musanze, Uwizeyimana Bonaventure waherukaga no kwegukana Shampiyona y’u Rwanda y’Amagare yabaye mu kwezi gushize, yavuze ko kuba yiyumvamo imbaraga nyinshi zo kunyonga igare kurusha abo bari bahanganye biri mu byamufashije gutsinda iri siganwa.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hatangijwe Rwanda Cycling Cup 2019, irushanwa riri kuba ku nshuro ya gatanu guhera mu 2015, aho abakinnyi basiganwe bazenguruka mu Mujyi wa Musanze mu byiciro bitandukanye birimo abagabo, abatarengeje imyaka 23, ingimbi n’abagore.

Ingimbi zahagurutse mbere zazengurutse intera y’ibilometero 6.7 inshuro 15 naho abakobwa bazenguruka inshuro 12, aho bahagurukiye imbere y’Isoko bakomeze kuri National Police Academy- WASAC - Saint Vincent- Stade Ubworoherane-Sonrise Highschool- Ku Ibereshi bakongera bakagaruka, bagasoreza ku isoko.

Mu cyiciro cy’abagabo, uwa mbere yabaye Uwizeyimana Bonaventure ukinira Benediction Excel Energy wakoresheje amasaha atatu, iminota 32 n’amasegonda 55 ku ntera y’ibilometero 150.5, aho yasize abarimo Manizabayo Eric bakinana, wari wayoboye isiganwa igihe kirekire ari kumwe na Nsengimana Jean Bosco.

Nyuma yo kwegukana iri siganwa, Uwizeyimana yavuze ko n’ubwo bagenzi be bari babanje kumusiga, yaje kungukira ku mbaraga nke abaziho, abasha kubatsinda.

Ati ”Uyu munsi byandenze kurusha ubushize. Natwaye Shampiyona bamwe bavuga ko nabasize bakananirwa kungarura, ariko ntabwo byari ibitangaza na bwo bwari ubwa kabiri. Bosco na Eric bari badusize, abandi bakinnyi babagaruye nanjye mpita mbacika ndagenda. Narebye Bosco nsanga afite imbaraga nkeya kandi na Eric nta mbaraga nyinshi afite zayobora isiganwa, ni ibintu nari nsobanukiwe neza.”

Mu cyiciro cy’abagore, isiganwa ryitabiriwe n’abakinnyi icyenda hagasoza barindwi batarimo babiri ba Benediction Excele Energy (Mukeshimana Alliance na Mukundente Genevieve), uwa mbere yabaye Nzayisenga Valentine wa Benediction Excel Energy, wakoresheje isaha imwe, iminta 59 n’amasegonda 30 ku ntera y’ibilometero 80.4.

Nyirarukundo Claudette na we wa Benediction Excel Energy yabaye uwa kabiri, asizwe amasegonda atatu mu gihe uwa gatatu yabaye Josiane wakoresheje amasaha abiri, iminota itatu n’amasegonda abiri. Imyanya itanu ya mbere yihariwe na Benediction yari ifite abakinnyi umunani mu icyenda basiganwe muri iki cyiciro.

Mu ngimbi zakoze intera y’ibilometero 100.5, uwa mbere yabaye Nzeyimana Muhirwa wa Benediction wakoresheje amasaha abiri, iminota 27 n’amasegonda 45, akurikirwa na Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs na Hakizimana Felicien wa Skol Fly Cling Club bose bagereye hamwe ku murongo.

Cycling Cup ni amarushanwa ngarukamwaka ategurwa na Ferwacy kuva mu 2015. Yashyizweho mu rwego rwo kongerera imyitozo n’ubunararibonye abakinnyi by’umwihariko abadakina mu Ikipe y’Igihugu batitabira amasiganwa menshi mpuzamahanga. Isiganwa ritaha ni Kigali Challenge izaba tariki ya 3 Kanama.

Abakinnyi bitegura guhaguruka mu Mujyi wa Musanze imbere y'Isoko
Abakinnyi bageze hafi yo ku musozi wa Buranga barahindukira basubira i Musanze
Manizabayo Eric na Nsengimana Jean Bosco bakinana muri Benediction bayoboye isiganwa igihe kirekire
Uwizeyimana Bonavenure yageze aho abasiga, abatanga ku murongo yanashyizemo ikinyuranyo cy'umunota urengaho amasegonda make
Nizeyimana Muhirwa wa Benediction wasize abandi mu ngimbi, yashyikirijwe ibihembo n'Umuyobozi w'Ishami rya Cogebanque, Rutebuka Emmanuel ari kumwe n'Umunyamabanga wa Ferwacy, Toussaint Nosisi
Nzayisenga Valentine wahize abandi mu bagore, yashyikirijwe ibihembo na Visi Meya w'akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza, Uwamariya Marie Claire ari kumwe na Fleur Kayihura wari uhagarariye uruganda rwa Skol
Manizabayo Eric 'Karadiyo' wahize abandi mu batarengeje imyaka 23, yashyikirijwe ibihembo na Hakizimana Godefroid wari uhagariye Skol ari kumwe na Visi Perezida wa kabiri wa Ferwacy, Karangwa François
Uwizeyimana Bonaventure yambikwa umudali na Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque mbere yo gushyikirizwa ibihembo n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean-Damascène
Uwizeyimana Bonaventure yambikwa umudali na Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque mbere yo gushyikirizwa ibihembo n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean-Damascène
Manizabayo, Nzayizenga, Uwizeyimana na Muhirwa ba Benediction Excel Energy ni bo bitwaye neza muri Northern Challenge
Abakinnyi bitwaye neza bafata ifoto n'abayobozi hamwe na Cogebanque na Skol nk'abafatanyabikorwa b'ingenzi muri aya marushanwa y'amagare
Uwizeyimana Bonaventure ari mu bihe byiza muri uyu mwaka

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza