Ibyo wamenya kuri shampiyona y’Isi Ndayisenga Valens azahuriramo na Chris Froome

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 14 Nzeri 2017 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare iyobowe na Ndayisenga Valens yerekeje muri Norvège aho igiye kwitabira Shampiyona y’Isi (UCI Road World Championships) izabera i Bergen hagati y’itariki 17 na 24 Nzeri 2017, ikazahangana n’ibikomerezwa muri uyu mukino birimo Chris Froome.

Iyi kipe igizwe n’abakinnyi bane barimo Ndayisenga Valens usanzwe ukinira Tirol Cycling yo muri Autriche, akazakina mu gusiganwa umuntu ku giti cye asiganwa n’igihe (ITT) ndetse no gusiganwa mu muhanda (Road Race) akaba ari nawe wenyine uzasiganwa mu bakuze (Elite) mu gihe abandi barimo Areruya Joseph, Mugisha Samuel na Ukiniwabo Rene bazakina mu batarengeje imyaka 23 (U23) mu muhanda.

Iri rushanwa ryatangiye gukinwa mu 1921 ni rimwe mu akuze ku Isi muri uyu mukino, rizitabirwa n’abakinnyi bakomeye ku Isi by’umwihariko mu cyiciro cy’abakuze no gusiganwa umuntu ku giti cye ari na byo Ndayisenga azakina kuko azaba ahanganye na Chris Froome wanditse amateka uyu mwaka yegukana Tour de France na Vuelta a Espana.

Uyu mukinnyi uzaba ahagarariye u Bwongereza ntazaba ari we wenyine uzagaragara kuko na kabuhariwe muri sprint, Peter Sagan wanegukanye iri rushanwa inshuro ebyiri ziheruka (2015 na 2016) azaba yagarutse ahagarariye igihugu cye cya Slovakia.

Shampiyona y’Isi izatangira tariki 17 basiganwa n’ibihe ariko nk’ikipe (Team Time Trial) ku ntera ya kirometero 42.5, tariki 18 basiganwe n’ibihe umuntu ku giti cye ku ntera ya kirometero 31. Umunsi ukomeye cyane w’iri siganwa uzaba tariki 24 Nzeri basoza aho bazasiganwa kirometero 276 mu bakuru.

Ikipe y’u Rwanda izaba itozwa na Sterling Magnell, umukanishi mu gihe amagare agize ikibazo ni Sean Belfast naho umumaseri (umuganga w’abakinnyi) azaba ari Ruvogera Obed.

Ndayisenga Valens agiye kwitabira shampiyona y'Isi mu bakuru ku nshuro ya mbere
Chris Froome wanditse amateka uyu mwaka yegukana Tour de France

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza