Abanyarwanda 15 bari muri Team Rwanda, Benediction Ignite na SACA bari bitezwe muri aka gace, nyuma y’uko ejo hashize aka mbere katsinzwe n’Umunya-Kazakshtan Fedorov Yevgeniy ndetse aka gace ka Kigali-Huye kakaba karegukanywe n’Abanyarwanda inshuro eshanu mu munani isiganwa ryerekeje mu Majyepfo.

Intangiriro y’iri siganwa ryatangiriye munsi ya MIC, yatangaga icyizere kuko Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda, Mugisha Moise wa SACA na Manizabayo Eric wa Benediction Ignite bari mu bakinnyi batanu bacomotese hakiri kare, bakayobora isiganwa.

Aba bakinnyi batatu bari kumwe na Yemane Dawit wo muri Erythrée n’Umunya-Ethiopia Abreha Negasi, bayoboye kugeza mu bilometero 90 ubwo bari bashyizemo ibihe bingana n’umunota umwe n’amasegonda atanu.

Mu bilometero 20 bya nyuma, Nsengimana Jean Bosco yasizwe n’aba bagenzi be bane mu gihe Abreha Negasi na we yanikiye aba bandi bari basigaranye ubwo haburaga ibilometero 13 ndetse ashyiramo amasegonda 30 hagati ye n’igikundi.

Mu bilometero bitatu bya nyuma nibwo Abreha Negasi yafashwe n’igikundi, Munyaneza Didier wa Benediction Ignite akandagira igare, acomoka mu bandi.

Munyaneza ntabwo yahiriwe no kubaduka agana ku murongo kuko yaviriweho inda imwe n’abakinnyi benshi bari bamukurikiye mu kilometero cya nyuma , Umunya-Ethiopia Mulu Kinfe Hailemechael wa Nippo Delko atungurana abatanga ku murongo akoresheje imbaraga nyinshi.

Abakinnyi 45 ba mbere muri aka gace ka mbere k’isiganwa, bose baje banganya ibihe by’amasaha atatu, iminota itatu n’amasegonda 21 mu gihe Umunya-Kazakhstan Fedorov Yevgeniy wa Vino – Astana Motors, akomeje kwambara umwambaro w’umuhondo nyuma yo gukoresha amasaha atanu, iminota 48 n’amasegonda 20 muri utu duce tubiri.

Tour du Rwanda 2020 izakomeza ejo ku wa Gatatu, aho abakinnyi bazahagurikira hano i Huye saa tatu n’igice (09:30) berekeza i Rusizi ku ntera y’ibilometero 142.

Abakinnyi batanu ba mbere mu gace ka kabiri:

-# Hailemichael Kinfe (Nippo Delko Provence) 03h03'21"
-# Restrepo Valencia Jhonatan (Androni Giocattoli – Side Col) 03h03'21"
-# Hailu Biniam (Nippo Delko Provence) 03h03'21"
-# Munyaneza Didier (Benediction Ignite) 03h03'21"
-# Tesfom Sirak (Erythrée) 03h03'21"

Abandi Banyarwanda baje hafi:

-* 9 Areruya Joseph (Rwanda) 03h03'21"
-* 16 Byukusenge Patrick (Benediction Ignite) 03h03'21"
-* 18 Hakizimana Seth (Skol Adrien Cycling Aca ) 03h03'21'
-* 21 Habimana Jean Eric (Skol Adrien Cycling Aca) 03h03'21"

Abakinnyi ba mbere ku rutonde rusange:

-# Fedorov Yevgeniy (Vino – Astana Motors) 05h48'20"
-# Mulueberhan Henok (Erythrée) 05h48'35" 15"
-# Hailu Biniam Nippo (Delko Provence) 05h48'38" 18"
-# Quintero Noreña Carlos Julian (Terengganu Inc. Tsg Cyclin Col) 05h48'40" 20"
-# Byukusenge Patrick (Benediction Ignite) 05h48'41" 21"
-# Tesfazion Natnael (Erythrée) 05h48'46" 26"
-# Areruya Joseph (Rwanda) 05h48'46" "
-# Schelling Patrick (Israel Start – Up Nation) 05h48'46"
-# Hailemichael Kinfe (Nippo Delko Provence) 05h48'49" 29"
-# Debesay Mekseb (Bike Aid) 05h48'49" "

Abakinnyi bahembwe ku munsi wa kabiri wa Tour du Rwanda 2020:

-* Umwenda utangwa na Skol uhabwa uwegukanye agace: Mulu Kinfe Hailemichael
-* Umwenda w’Umuhondo utangwa na Rwanda Tea uhabwa uri imbere ku rutonde rusange: FedoroV Yevgeniy (Vino- Astana Motors)
-* Umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa urusha abandi guterera imisozi: FedoroV Yevgeniy
-* Umwenda w’urusha abandi Sprint utangwa na SP: FedoroV Yevgeniy
-* Umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwa na Prime Insurance Ltd: FedoroV Yevgeniy
-* Umwenda w’urusha abandi guhangana utangwa na Visit Rwanda: Hebra Negasi (Ethiopia)
-* Umwenda w’Umunyafurika uri imbere uhembwa na RwandaAir: Mulueberhan Henok
-* Umwenda w’Umunyarwanda mwiza utangwa na Gorilla Games: Byukusenge Patrick wa Benediction Ignite
-* Ikipe yahize izindi yahembwe umwenda w’Inyange Industries: Vino- Astana Motors

Abakinnyi 79 ubwo biteguraga guhagaruka i Kigali munsi ya MIC

Abafana bari benshi Nyabugogo bategereje kubona abakinnyi b'amagare batambuka

Abasiganwa batambuka Nyabugogo bari bakiri mu gikundi kegeranye

Abakinnyi batangira gusohoka muri Nyabugogo

Igikundi cy'abakinnyi bashoreranye ku murongo mu isiganwa ryerekezaga i Huye

Abakinnyi benshi b'Abanyarwanda bagiye mu gikundi kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye

Mugisha Moise na Yemane Dawit bari mu bakinnyi batanu bacomotse basiga bagenzi babo

Abakinnyi bari bayoboye isiganwa barimo Manizabayo Eric na Nsengimana Jean Bosco

Mugisha Moise, Yemane Dawit, Hebra Negasi na Manizabayo Eric ubwo bari bamaze gusiga Nsengimana Jean Bosco mu bilometero bya nyuma

Abasiganwa mu mihanda yo mu Karere ka Nyanza

Manizabayo Eric 'Karadiyo' imbere, akurikiwe na Hebra Negasi, Nsengimana Jean Bosco, Mugisha Moise na Yemane Dawit

Nsengimana Jean Bosco, Manizabayo Eric na Yemane Dawit bari mu bakinnyi bacomotse hakiri kare

Abanyarwanda bari hagati mu gikundi cyarimo abakinnyi hafi ya bose

Nsengimana Jean Bosco ayoboye ubwo yari kumwe na Yemane Dewit

Areruya Joseph, Mugisha Samuel na Gehamba Bernabe bari kumwe n'abarimo Uhiriwe Byiza Renus, Byukusenge Patrick na Manizabayo Eric mu gikundi

Abakinnyi ba SACA bagendana n'abandi mu gikundi

Hailemichael Kinfe wa Nippo Delko Provence yatunguranye atsindira ku murongo

Mulu Kinfe Hailemichael yishimira intsinzi yabonye

Bamwe bakomerekeye mu muhanda ariko ntibyababuza gusoza isiganwa

Bayingana David na Natete Brian ni bo ba MC ba Tour du Rwanda 2020

Mulu Kinfe Hailemichael yahawe Umwenda utangwa na Skol nk'umukinnyi wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2020

Umwenda w’Umuhondo utangwa na Rwanda Tea uhabwa uri imbere ku rutonde rusange wambitswe FedoroV Yevgeniy  wa Vino- Astana Motors

Umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa urusha abandi guterera imisozi wahawe FedoroV Yevgeniy

Umwenda w’urusha abandi Sprint utangwa na SP wahawe FedoroV Yevgeniy

Umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwa na Prime Insurance Ltd wahawe FedoroV Yevgeniy

Umwenda w’urusha abandi guhangana utangwa na Visit Rwanda wambitwe Hebra Negasi wa Ethiopia

Umwenda w’Umunyafurika uri imbere uhembwa na RwandaAir wahawe Umunya-Eritrea Mulueberhan Henok

Byukusenge Patrick akomeje kwambara umwambwaro w'Umunyarwanda mwiza muri Tour du Rwanda 2020

VINO-Astane Motors ikinamo Fedorov wambaye umwenda w'umuhondo niyo yabaye ikipe nziza y'umunsi

Perezida wa Ferwacy, Murenzi Abdallah hamwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Gasana Emmanuel

Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque abwira abatuye i Huye ibyo iyi banki imaze imyaka isaga 20 yabazaniye muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka

Abaje kureba isiganwa basusurukije mu mbyino Nyarwanda

Itorero Urugangazi ryasurukije abitabiriye ibirori byo guhemba abakinnyi bitwaye neza mu Gace ka Kabiri ka Tour du Rwanda

Tuyishime Khalim ushinzwe Itangazamakuru muri SKOL afata ifoto n'umunyamakuru Naomi Hoogsteyns

Abanye-Huye banahawe amagare yatanzwe na SKOL ku barushije abandi kunyonga

Umuhanzi Bruce Melody yasusurukije abaje kureba isiganwa ry'amagare mu gitaramo cyateguwe na Cogebanque yifatanyije n'abakiliya bayo mu Majyepfo

Abakiliya ba Cogebanque bagezwaho serivisi zitandukanye zirimo no gufunguza konti

Andi mafoto menshi yaranze isiganwa ni hano.

Amafoto: Niyonzima Moïse