Hadi Janvier agiye kongera kugaragara anyonga igare mu irushanwa nyuma y’umwaka

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 13 Ukuboza 2017 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Hadi Janvier wahoze ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu yo gusiganwa ku magare agiye kongera kugaragara asiganwa mu irushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda nyuma y’umwaka yari amaze ari mu bihano.

Hadi Janvier wavutse tariki ya 15 Mutarama 1991, ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho wari mu ikipe y’igihugu yegukanye Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere mu 2014 ikayisubiza mu 2015 ndetse ku giti cye yahesheje ishema igihugu mu mahanga yegukana umudali wa zahabu muri All Africa Games muri Congo Brazzaville 2015 n’umwanya wa kabiri ku rutonde rusange muri Tour de la Réconciliation ya Côte d’Ivoire uwo mwaka.

Mu buryo butunguranye muri Nzeri 2016 uyu yaje gutangaza ko asezeye ku mukino wo gusiganwa ku magare kubera ubwumvikane buke yari yagiranye n’abayobozi ba Ferwacy ndetse abavugaho amagambo akomeye ariko nyuma y’igihe kinini yicaye, mu Ukwakira uyu mwaka asaba imbabazi ndetse arazihabwa anemererwa kongera kwitabira amarushanwa.

Nubwo Hadi wahoze akinira ikipe ya Benediction y’i Rubavu atabashije gukina Tour du Rwanda 2017 kubera atari yariteguranye n’abandi, ku nshuro ya mbere arongera kugaragara mu muhanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza mu irushanwa risoza Rwanda Cycling Cup 2017 rizava i Gatuna rijya i Kigali, akinira ikipe ya Nyabihu Cycling Club nk’uko yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Ndishimye cyane kuko ngiye kugaruka mu muhanda nkina umukino nkunda wo gusiganwa ku magare hamwe na bagenzi banjye. Kuwa Gatandatu nzaba nkinira ikipe ya Nyabihu ariko ni iri rushanwa nzayikinira gusa umwaka utaha nzatangirana na Benediction nari nsanzwemo.”

Hadi wari wegukanye isiganwa rya Rwanda Cycling Cup 2016 ryitiriwe Umuco “Race for Culture” ryavuye Nyamagabe ryerekeza i Nyanza mbere yo kuva muri uyu mukino, yatangaje ko nubwo yari amaze iminsi adakina ariko afite imyitozo ihagije ku buryo yizera ko ashobora kwegukana iri siganwa.

Abarushanwa bazahagurukira i Gatuna ho mu Karere ka Gicumbi banyure Nyabugogo-Kinamba-ULK-Kagugu-Gacuriro-Nyarutarama-Kibagabaga-Kimironko- Controle Technique - Stade Amahoro. Nibagera aha bazazenguruka mu mihanda ya Stade Amahoro – Hotel Chez Lando – Hôpital La Croix Du Sud – RDB – MTN -Nyarutarama (Mu Kabuga) – Hôpital Kibagabaga – Kimironko – Controle Technique – Stade Amahoro hose hareshya na kilometero 108,4 ku bakuru n’abatarengeje imyaka 23.

Muri iri siganwa riterwa inkunga na Cogebanque na Skol, ingimbi n’abakobwa bo bazahagurukira i Rukomo basoreze i Kigali ku ntera ya kilometero 60,5.

Abakinnyi bazarigaragaramo bakinira mu makipe 10 arimo Fly Cycling Club, Cycling Club For All, Muhazi Cycling Generation, Cine Elmay, Les Amis Sportifs, Benediction Club, Rwandan Eagles Cycling Team, Karongi Vision Sport Center, Nyabihu Cycling Team na Kigali Cycling Club.

Hateranyijwe amanota bagiye babona mu masiganwa ya Rwanda Cycling Cup yakinwe muri uyu mwaka, Byukusenge Patrick wa Benediction ni we uza imbere n’amanota 137 akurikiwe na Munyaneza Didier bakinana ufite 92, Twizerane Mathieu wa Cycling Club For All agakurikiraho n’amanota 88 akurikiwe na Uwizeyimana Bonaventure ufite 84 naho Uwizeye Jean Claude niwe mukinnyi wa Les Amis Sportifs uza hafi, ku mwanya wa gatanu n’amanota 82.

Hadi Janvier yegukana agace kitiriwe Umuco muri Rwanda Cycling Cup 2016
Hadi agiye kongera kugaragara mu muhanda anyonga igare mu isiganwa
Ikipe ya Les Amis Sportif y'i Rwamagana iterwa inkunga na Cogebanque ni imwe mu zizagaragara muri iri siganwa
Byukusenge Patrick ni we uyoboye urutonde kugeza ubu afite n'amahirwe yo kwegukana Rwanda Cycling Cup uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza