00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Habimana Jean Eric wa SACA arerekeza mu Busuwisi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Kanama 2021 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi usiganwa ku magare w’ikipe ya Skol Adrien Cycling Acadey (SACA) na Team Rwanda, Habimana Jean Eric, arerekeza mu Busuwisi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Kanama 2021, aho agiye kwitabira isiganwa rya Tour de l’Avenir yatumiwemo.

Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda arahaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda n’iminota 50 n’indege ya Ethiopian Airlines.

Aganira na IGIHE, Habimana Jean Eric wabaye uwa 34 muri Tour du Rwanda 21 n’uwa 12 mu batarengeje imyaka 23, yavuze ko byamushimishije kubona ubu butumire kuko yagombaga kwitabira Tour de l’Avenir 2020 ntiyaba kubera COVID-19.

Ati “Byaranshimishije cyane, ni amahirwe nabonye mu buryo ntari niteze bitewe n’uko mu mwaka ushize byari byanze, ngira ngo n’uyu mwaka ntibizakunda, ariko ku bw’amahirwe mbona barampamagaye.”

Yakomeje agira ati “Ni amahirwe adasanzwe, byanteye imbaraga no gukora cyane kugeza n’ubu nari nkikora, nitoza kugira ngo nzitware neza. Ni isiganwa rizaba ririmo abakinnyi b’abahanga kandi bakomeye, iyo ukinana n’abakinnyi nka bo biragufasha.”

Habimana yashimiye ikipe ye ya Skol Adrien Cycling Academy (SACA) n’Ishyirahamwe Nyarwanda y’Umukino w’Amagare (FERWACY) uburyo byamushyigikiye mu myiteguro ye.

Ati “Ikipe ya njye [SACA] ndayishimira ko yamfashije kuri buri kimwe cyose ndetse na Federasiyo, bamfashije mu myiteguro no kugira ngo nzagere muri kiriya gihugu meze neza.”

Tour de l’Avenir ni ryo siganwa rikomeye ku Isi ry’amagare rihuza abakinnyi batarengeje imyaka 23, rigereranywa na Tour de France y’abato; rizatangira tariki ya 13 Kanama risozwe ku wa 22 Kanama 2021.

Iri siganwa rizitabirwa n’abakinnyi 174 bo mu makipe 29 arimo 19 y’ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi.

Mu makipe azitabira harimo ikipe y’abakinnyi baba baturutse mu bihugu bitandukanye baba barakoreye imyitozo mu kigo cya UCI, World Cycling Center ari na yo Habimana Jean Eric azakinira.

Habimana Jean Eric azaba abaye Umunyarwanda wa karindwi ukinnye Tour de l’Avenir nyuma y’abandi batandatu bari bagize Ikipe y’Igihugu yayitabiriye mu 2018 igatwarwa na Tadej Pogačar watwaye Tour de France 2020 na 2021. Areruya Joseph yasoje ari wa 73.

Habimana avuka mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, hakomoka abarimo Mugisha Samuel na Nsengimana Jean Bosco ndetse bakaba bamwe mu bamukundishije umukino wo gusiganwa ku magare.
Mu 2016, yitabiriye isiganwa ry’amagare asanzwe ya ‘pneu ballon’ rya Tour de Gisagara, aba uwa gatatu ku rutonde rusange n’uwa mbere mu bakiri bato.

Kwitwara neza muri iri siganwa ni byo byatumye abengukwa n’ikipe ya Skol Fly Cycling, atangira gukinisha igare rigezweho rya siporo.

Habimana Jean Eric yigaragaje mu masiganwa atandukanye mu cyiciro cy’ingimbi, byatumye ahamagarwa n’uwari umutoza wa Team Rwanda; Sterling Magnell, mu isiganwa ryo muri stade ryabereye muri Afurika y’Epfo, ahakura imidali ibiri ya Feza n’umwe w’Umuringa.

Kuva icyo gihe, uyu mukinnyi amaze kwitabira amasiganwa atandukanye arimo ayahuje ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Union Francophone de Cyclisme), Shampiyona Nyafurika ya 2019, ANOCA Zone V, Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2019 na Tour du Rwanda 2020 na 2021.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021, Habimana Jeam Eric yabaye uwa gatatu mu batarengeje imyaka 23 muri Shampiyona Nyafurika yabereye mu Misiri basiganwa mu muhanda n’uwa kabiri mu gusiganwa umuntu ku giti cye mu batarengeje imyaka 23.

Uretse kuba asiganwa ku magare, Habimana Jean Eric asanzwe afite impano yo kuririmba ndetse aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Akugarutseho”.

Habimana Jean Eric ukinira SACA, arerekeza mu Busuwisi kuri uyu wa Gatandatu
Habimana Jean Eric ni umwe mu bakinnyi bakoreye imyitozo mu kigo cya UCI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .