Byukusenge Patrick yegukanye agace ka ‘RCC’ karangijwe n’abakinnyi batatu gusa

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 23 Nzeri 2017 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Isiganwa ry’amagare rigamije gutegura abakinnyi bo mu gihugu imbere, Rwanda Cycling Cup, ryakomeje kuri uyu wa Gatandatu hakinwa agace ka “Muhazi Challenge” kavaga i Musanze kakagera i Rwamagana. Mu bakinnyi 44 bari batangiye batatu gusa ni bo babashije gusoza.

Iri siganwa ryatangiye saa 9h10 abakinnyi 44 mu bakuru n’abatarengeje imyaka 23 bahaguruka i Musanze berekeza i Rwamagana harimo intera ya kirometero 175. Bamaze kugenda ibirometero 15 Nizeyimana Alex yacitse bagenzi be abasiga amasegonda 30.

Gusa bagiye gutangira kumanuka umusozi wa Buranga, Nizeyimana bamugaruye barimo kugendera hamwe barinda bagera i Rulindo bakiri kumwe. Kongera kugerageza gucomoka kwabayeho bageze i Shyorongi aho Munyaneza Didier, Patrick Byukusenge na Nsengimana Jean Bosco bose ba Benedection y’i Rubavu bacitse abandi.

Itsinda ryabakurikiye ryarimo Twizerane Mathiew, Uwingeneye Jimmy, Hakuzimana Camera, Mfitumukiza, Rukundo Hassan ntiryabashije kubafata byatumye bayobora kuva ubwo kugera barangije isiganwa i Rwamagana no kuzenguruka inshuro enye.

Icyo aba bakinnyi bari imbere bakoze ni ugushyiramo ibihe byinshi hagati yabo n’ababakurikiye kuko bageze ku Mulindi harimo iminota 3’33” bajya gutangira kuzamuka umusozi wa Musha bashyizemo iminota 5’45”.

Bagiye gutangira kuzenguruka mu Mujyi wa Rwamagana bashyizemo iminota 10 ku babakurikiye kandi mu mategeko mashya yari muri iri rushanwa ni uko umukinnyi basize iminota 15 ahita avamo ahanini kuko rigamije gutyaza abazahagararira igihugu muri Tour du Rwanda mu mezi abiri ari imbere.

Ibi ni nabyo byabaye kuko uko ari batatu bakomeje kugendana bamaze kuzenguruka kabiri bafata itsinda ry’abandi bakinnyi bari inyuma yabo biba ngombwa ko bava mu irushanwa.

Nubwo byasaga n’aho Nsengimana Jean Bosco ariwe wagombaga gutsinda kugira ngo yiyongerere amanota kuko uyu mwaka yegukanye agace ka mbere ka Rwanda Cycling Cup bityo akaba ahanganye bikomeye na Uwizeyinama Jean Claude ku kuzegukana isiganwa ryose, bahisemo guha amahirwe Byukusenge Patrick nawe atsinda bwa mbere uyu mwaka.

Uyu mukinnyi uri mu bamaze igihe bitwara neza muri uyu mukino mu Rwanda aganira n’itangazamakuru yagize ati “Ni ibyishimo kuri njye. Maze iminsi mba uwa kabiri ariko ndishimye ko mbashije kuba uwa mbere, ni ibintu twari twarateguye na bagenzi banjye kandi bamfashije ndabashimira.”

Umutoza wa Benediction, Sempoma Felex we yatangaje ko yari yasabye abakinnyi be gukoresha imbaraga zose bagatsinda ariko Atari yiteze ko bashobora kufata bagenzi babo ndetse bakanabakura mu irushanwa.

Yagize ati “Dutangira isiganwa twashakaga kwegukana umwanya wa mbere. Uwa kabiri, uwa gatatu n’uwa kane bidushobokeye. Byaje kutworohera kuko twagerageje gucomoka Les Amis ikatugarura kuko bari bazi ko Uwizeyimana Bonavanture yakitwara akagerayo.”

Yakomeje agira ati “Twaje kongera kugerageza gucomoka tugeze i Shyorongi tubona ntabwo badukurikiye. Tugeze i Kigali tukabona harimo iminota itatu nabonye ko byose bishoboka mbasaba gukomeza ariko sinari niteze ko byagenda gutya [gukuramo abandi bakarangiza ari batatu gusa].”

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Cogebanque ari na yo itera inkunga ikipe ya Les Amis Sportif, Iyamuremye Antoine yatangaje ko ikipe bakorana ititwaye neza ariko byatewe n’imbaraga nyinshi Benediction yakoresheje akizera ko ubutaha bizagenda neza.

Yagize ati “Ni irushanwa ryari rikomeye cyane kuko wabonaga ko Benediction yaje ishaka byanze bikunze gutsinda bityo ntabwo byoroheye Les Amis Sportif nk’ikipe bahora bahanganye. Ariko nka Cogebanque nk’umuterankunga w’amagare tuba tubona ko ari siporo irimo kugenda izamuka cyane kandi tuzakomeza gutanga imbaraga zacu kugira ngo igere aho twifuza.”

Mu gihe Patrick Byukusenge yegukanye isiganwa akoresheje amasaha 4h39’03” mu bakuru basiganywe ibirometero 175, mugenzi we Nkurunziza Yves yegukanye umwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 23 akoresheje amasaha 2h20’24” naho mu bakobwa ryegukanwa na Nirere Xaverine wa Les Amis Sportif ari nacyo gihembo ikipe ye yatahanye gusa.

Iri siganwa riterwa inkunga na Cogebanque na Skol risigaje uduce dutatu harimo akazakinwa tariki 21 Ukwakira kazava i Nyanza kajya i Rubavu, tariki 22 Ukwakira hakinwe aka Rubavu-Musanze naho agasoza Rwanda Cycling Cup kakazakinwa tariki 16 Ukuboza nyuma ya Tour du Rwanda, abasiganwa bava i Gicumbi (Rukomo) bagasoreza i Kigali.

Abafana bari baryohewe
Bageze i Kigali itsinda rya Byukusenge, Munyaneza na Nsengimana ryasize abandi kure
Barimo kuzenguruka Byukusenge ari imbere akurikiwe na Munyaneza naho Nsengimana ari uwa gatatu
Byukusenge Patrick yageze ku murongo ari uwa mbere akurikiwe na Nsengimana Jean Bosco na Munyaneza Didier bakinana
Itsinda ry'abakinnyi bari inyuma bose bavuye mu irushanwa nyuma yo gufatwa na batatu bari imbere
Uwizeyimana Bonnaventure ari mu batabashije kurangiza isiganwa
Abatsinze bose hamwe
Nirere Xaverine yahize abandi bakobwa
Nkurunziza Yves wa Benediction wegukanye isiganwa mu bari munsi y'imyaka 18
Patrick Byukusenge wegukanye irushanwa yahawe igihembo cy'ibihumbi 100 Frw
Patrick Byukusenge yambikwa umwambaro wa Cogebanque ari nayo muterankunga mukuru w'iri rushanwa
Ikipe ya Les Amis Sportif n'abayobozi ba Cogebanque iyitera inkunga
Abakinnyi bazengurutse mu mujyi wa Rwamagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza