Byukusenge Nathan yabaye umutoza mu Ikipe y’Igihugu asimbuye abanyamerika

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Byukusenge Nathan wahoze ari umukinnyi ukomeye mu Ikipe y’Igihugu y’Umukino w’amagare akaza guhagarika gukina mu 2016, yahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’ingimbi hamwe n’iy’abakobwa asimbuye Abanyamerika babiri bari basanganywe izi nshingano.

Uyu mugabo wari umaze iminsi mu mahugurwa y’ubutoza y’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku Is (UCI) muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko yishimiye kuba yahawe inshingano zo gutoza mu ikipe y’igihugu, ahiga kuzanura urwego rw’abana mu magare.

Yagize ati “Nishimiye kuba nabaye umutoza w’ikipe y’igihugu y’ingimbi hamwe n’iy’abakobwa. Ubu nibwo nkiva mu mahugurwa y’abatoza yateguwe na UCI yaberaga muri Afurika y’Epfo kandi nayigiyemo byinshi. Ndashaka gufasha abana bato b’u Rwanda bakina umukino w’amagare kandi niteguye gufasha mu iterambere ry’umukino w’amagare.”

Byukusenge asimbuye Abanyamerika babiri Tarah Cole watozaga abakobwa na Jonathan Freter watozaga ingimbi.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy), Bayingana Aimable, yatangaje ko ikigamijwe ari uguha abahoze ari abakinnyi uburyo bwo kugira uruhare mu iterambere ryawo.

Bayingana yagize ati “Turifuza ko abahoze ari abakinnyi batera intambwe bakajya no mu yindi mirimo nk’ubutoza, ubukanishi n’ibindi bakagira uruhare no mu migendekere myiza y’umukino wacu. Nathan rero nawe turashaka kumugira umutoza wabigize umwuga kimwe n’abandi ku buryo buhoro buhoro bazasimbura abanyamahanga.”

Byukusenge Nathan ni umwe mu bakinnyi batanu bari bagize ikipe y’igihugu muri 2007 akaba yaritabiriye amarushanwa mpuzamahanga atandukanye harimo na Tour du Rwanda yitabiriye inshuro umunani.

Yanakinnye kandi umukino w’amagare y’imisozi (mountain bike) aho yanitabiriye shampiyona y’isi muri uyu mukino yabereye muri Espagne mu 2015.

Byukusenge Nathan niwe ugiye kujya afasha abana bakiri bato bashaka kuzamuka mu mukino w'amagare
Nathan Byukusenge na Ruhumuriza Abraham bose bakoze amateka mu gutwara igare ubu bamaze kwiyegerezwa na Ferwacy mu nshingano zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza